Umwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi inanirwa kugera mu mikino ya nyuma, ibyari bibaye bwa mbere ku ikipe yo mu Rwanda, mu nshuro enye iri rushanwa ryari rimaze rikinwa.
IGIHE yasuye iyi kipe, aho ikomeje gukorera imyitozo ikomeye yitegura iri rushanwa rihuza amakipe meza muri Afurika.
Abajijwe icyo azakosora kizatuma kuri iyi nshuro ikipe izabona umusaruro mwiza, Umutoza wa APR BBC, James Maye Jr yavuze ko yagerageje kwibagiza abakinnyi iby’umwaka ushize.
Yagize ati “Nagerageje kwibagirwa umwaka ushize kandi ni na ko nabigenje ku ikipe kuko iyo ukomeje kureba ahahise bituma wongera no gukora amakosa.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko kuba umwaka ushize ikipe yaragenderaga ku bakinnyi babiri gusa biri mu byayikozeho ubwo bagiraga imvune.
Ati “Umwaka ushize ntekereza ko twagenderaga ku bakinnyi babiri ari yo mpamvu ubwo bavunikaga byahise byanga, kuko iyo ubabuze biragukomerana nibyo biri kuba kuri Celtics kuko Jayson Tatum yavunitse”
“Ubu twizereye mu gukorera hamwe nk’ikipe kuko tuzanakina imikino itandatu mu minsi icyenda, hashobora kuzabaho umunaniro.”
Ku kijyanye n’abakinnyi, James yavuze ko bangeyemo abo batari bafite umwaka ushize nka Diarra na Ndoye.
Ati “Diarra na Ndoye batuzaniye imbaraga n’igihagararo kandi ntekereza ko umwaka ushize ikipe ntabo yari ifite bameze nkabo. Kuba bari mu kibuga rero bifasha abatsinda amanota atatu kwisanzura, bikaduha n’uburyo bwinshi bw’imikinire no kugarira muri rusange.”
Mu bijyanye no kumenya amakipe bazahura, umutoza James yavuze ko bafite amakuru y’amakipe bahanganye kandi na bo ari uko bafite ayabo bityo uzitwara neza mu mukino ari we uzegukana intsinzi.
James yasoje avuga ko bafite intego yo kwegukana BAL ariko bazagenda intambwe ku ntambwe.
Ati “Buri kipe iba yifuza kwegukana irushanwa, ni cyo twitegurira kandi natwe twifuza kwegukana byose gusa tuzagenda icyiciro ku cyiciro.”
Muri iri rushanwa, APR BBC iri kumwe na Al-Ahli Tripoli (Libya) MBB (Afurika y’Epfo) na Nairobi City Thunder (Kenya). Amakipe azakina umukino ubanza n’uwo kwishyura, abiri ya mbere azabone itike y’imikino ya nyuma.
Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ndetse n’umukino wa nyuma.
Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike ni Al Ittihad (Egypt), Rivers Hoopers (Nigeria), US Monastir (Tunisia), Petro de Luanda (Angola) na Kriol Star (Cap-Vert).
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.


Video: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!