Ikipe y’Ingabo izahagararira u Rwanda muri BAL 2025, yatangiye kwitegura umwaka mushya, aho ikomeje gukorera imyitozo muri Lycée de Kigali.
Mu rwego rwo kwitegura neza, Ikipe y’Ingabo yongeyemo Uwitonze Justin wakiniraga REG BBC uzwiho gutsinda amanota atatu, yanibitseho Habineza Shaffy wagize umwaka mwiza muri UGB ndetse wanayinyuzemo mu myaka yashize.
Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Salongo Eric yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo, anatangaza ko hari abandi batandukanye.
Yavuze ko yatandukanye na Kaje Elie wamaze kwerekeza muri Kepler BBC, Manzi Dan uzwi nka Kimasa ndetse na Shema Bruno usanzwe ubarizwa mu Bubiligi.
APR BBC iri kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 25 Mutarama 2025 ishaka uko yazisubiza igikombe ifite inshuro ebyiri ziheruka.
Ikipe y’Ingabo kandi izitabira BAL 2025, aho izakira ‘Nile Conference’ iteganyijwe tariki ya 17 kugeza iya 25 Gicurasi 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!