Imikino ya ½ mu byiciro byombi yabaye ku wa Gatandatu, muri Petit Stade Amahoro i Remera.
Mu bagabo, UGB yatsinze Kenya Ports Authority yo muri Kenya amanota 77-55 naho APR BBC itsinda Dar City yo muri Tanzania amanota 81-68.
Mu bagore, JKL Dolphins yo muri Uganda yageze ku mukino wa nyuma itsinze KPA yo muri Kenya amanota 74-62 naho REG W BBC itsinda APR W BBC amanota 70-49.
Kuri iki Cyumweru ni bwo hakinirwa umwanya wa gatatu n’imikino ya nyuma mu byiciro byombi.
Umwanya wa gatatu mu bagore urakinirwa guhera Saa Sita hagati ya KPA na APR W BBC, mu gihe mu bagabo ukinirwa guhera Saa Munani n’Igice hagati ya KPA BBC na Dar City.
Umukino wa nyuma w’abagore urahuza JKL Lady Dolphins na REG W BBC guhera Saa Kumi n’Imwe mu gihe APR BBC na UGB zihatanira igikome mu bagabo guhera Saa Moya n’Igice.
Amatike yo kwinjira kuri iyi mikino yose izabera muri Petit Stade Amahoro i Remera, ari kugurirwa kuri ticqt.rw.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu mu bagabo n’andi atandatu mu bagore.
REG BBC na Patriots BBC ni zo zitarenze amatsinda mu bagabo naho izitararenze icyo cyiciro mu bagore ni Kepler W BBC na EAUR WBBC, zose zo mu Rwanda.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2024, ryari ryitabiriwe n’amakipe y’imbere mu gihugu gusa.
Mu bagore, APR yegukanye igikombe itsinze REG W BBC amanota 85-81 naho mu bagabo igitwara itsinze Patriots BBC amanota 80-63.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!