Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024 muri Petit Stade i Remera.
Umukino wa APR BBC na REG BBC wari utegerejwe na benshi, watangiye Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Antino Jackson.
Agace ka Mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 20 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Isaiah Miller na Aliou Diarra batangira gutsinda ari nako bagabanya ikinyuranyo. Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 42 kuri 40.
Mu gace ka gatatu, iyi kipe yakomeje gukina neza abarimo Pitchou Manga, Cleveland Thomas bayifasha gukomeza kuyobora umukino inongera ikinyuranyo cyageze mu manota icyenda (67-58).
Mu gace ka nyuma, APR BBC yiminjiriyemo agafu, Miller, Diarra na Ntore Habimana bayifasha kugabanya ikinyuranyo. Iyi kipe yaje no kuyobora umukino ariko ku isegonda rya nyuma Antino atsinda amanota atatu yatumye amakipe yombi anganya 83-83 bityo hashyirwaho iminota itanu y’inyongera.
Muri iyi minota, APR BBC yagaragaje ak’inda ya bukuru isoza umukino yatsinze REG BBC amanota 92-91 yegukana intsinzi ya mbere.
Isaiah Miller niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino angana na 32 na rebound zirindwi. Ni mu gihe, Cleveland Thomas na Antino Jackson batsinze amanota 27.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 83-71.
Imikino ya kabiri, iteganyijwe ku Cyumweru, tariki 1 Nzeri 2024 muri Petit Stade i Remera. Muri iyi mikino ya ½ amakipe atanguranwa intsinzi eshatu kugira ngo agera ku mukino wa nyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!