00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC na Patriots BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 September 2024 saa 07:15
Yasuwe :

Wari umukino wa gatatu, aho Ikipe y’Ingabo yasabwaga gutsinda ikagera ku mukino wa nyuma, mu gihe REG BBC yari gukomeza kwizera ko bishoboka.
Uyu mukino witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré.
APR BBC yatangiye umukino neza Isaiah Miller na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi, byafashije iyi kipe gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 26 ya (…)

Wari umukino wa gatatu, aho Ikipe y’Ingabo yasabwaga gutsinda ikagera ku mukino wa nyuma, mu gihe REG BBC yari gukomeza kwizera ko bishoboka.

Uyu mukino witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré.

APR BBC yatangiye umukino neza Isaiah Miller na Axel Mpoyo batsinda amanota menshi, byafashije iyi kipe gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 26 ya REG BBC.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Antino Jackson na Cleveland Thomas batsinda amanato menshi n’ikinyuranyo gisigara ari amanota atatu gusa (48-45).

Yakomeje gukina neza ndetse bidatinze ikuramo ikinyuranyo amakipe yombi anganya amanota 52-52.

Mu minota ya nyuma y’umukino, APR BBC yerekanye ko ari ikipe nkuru yongera kwiminjiramo agafu, Aliou Diarra na Miller bayifasha kongera kuyobora umukino.

Umukino warangiye, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 66-61 iyisezerera ku ntsinzi 3-0 bityo igera ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino, Isaiah Miller na Axel Mpoyo ba APR BBC na Antino Jackson bose batsinze amanota 17.

Undi mukino wabaye, Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 89-66 iyisezerera ku ntsinzi 3-0.

Umukino wa nyuma uzahuza APR BBC na Patriots BBC mu ruhererekane rw’imikino irindwi, ikipe itsinze indi ine ikegukana Igikombe cya Shampiyona.

Umukino wa nyuma wa mbere uteganyijwe tariki 11 Nzeri 2024 muri BK Arena, mu gihe REG BBC na Kepler BBC nazo zizahatanira umwanya wa gatatu.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré bakurikiye umukino wa APR na REG
Isaiah Miller agerageza gutsinda amanota atatu
Cleveland Thomas ageragaza gutsinda amanota atatu
Kendal Gray ahanganye na Aliou Diarra
Antino Jackson ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri REG BBC
Keper BBC yageze muri Playoffs ku mwaka wayo mu Cyiciro cya Mbere
William Perry agerageza gutsinda
Prince Ibeh atsinda amanota abiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .