Amatora y’ubuyobozi bwa FERWABA yashyizwe mu Ukuboza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), yabaye ku wa Gatandatu, yemeje ko amatora ya Komite Nyobozi nshya azaba tariki ya 12 Ukuboza 2020.

FERWABA yakoze inama y’Intego Rusange Ngarukamwaka, yitabiriwe n’abanyamuryango bayo kuri uyu wa Gatandatu, muri Onomo Hotel.

Bimwe mu byibanzweho harimo kwemeza imyanzuro y’inama y’Inteko Rusange yabaye mu 2019, kugezwaho raporo y’ibikorwa byakozwe mu 2019/20 n’ingengo y’imari yabyo, kwerekana ibiteganywa gukorwa mu 2020/21 no kwemeza amategeko shingiro y’umuryango.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko umwaka ushize utagenze nk’uko babiteganyaga bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Twisuzumye ntabwo twavuga ko byagenze neza kuko ibikorwa twateganyaga gukora ntabwo byabaye, ariko ni ukubera icyorezo cya COVID-19 kiri ku Isi yose. Icyo twishimiye nk’abanyamuryango ni uko Shampiyona yatangiye ikabasha gusozwa. Twiyemeje ko no mu mwaka utaha tuzagendera ku ngamba zafashwe bikagenda neza.”

Hemejwe ko kandi amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FERWABA azaba ku wa 12 Ukuboza, nubwo manda y’imyaka ine ya komite iyoboye ubu izarangira ku wa 15 Ukuboza 2020.

Komisiyo izategura aya matora ikuriwe na Murefu Richard, ikaba irimo Kayiranga Albert nka Visi Perezida na Karigirwa Francine nk’Umunyamabanga akaba n’Umwanditsi.

Hashyizweho kandi urwego ngishwanama rugizwe n’inararibonye, ruzajya rugira inama komite nyobozi, rugizwe na Rutagarama Fidèle, Mukama Augustin, Rutashongerwa Callixte, Shumbusho Alphonse na Akimana Florence.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko nubwo ibikorwa byinshi byakomwe mu nkokora naCOVID-19, ariko bishimira ko Shampiyona yashojwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .