Amarushanwa ya Basketball mu Rwanda azatangira mu mpera za Mata 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryamenyesheje abanyamuryango baryo ko ibikorwa by’amarushanwa riteganya muri uyu mwaka wa 2021 bizabimburirwa n’irushanwa ritegura shampiyona rizatangira ku wa 23 Mata 2021.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Ferwaba yateganyaga ko shampiyona yatangira ku wa 2 Mata, ariko ikabimburirwa n’irushanwa ry’imyiteguro y’umwaka w’imikino, ryari kuba hagati ya tariki ya 19 n’iya 26 Werurwe 2021.

Nyuma y’uko ibikorwa bya siporo bitinze gukomorerwa na Minisiteri ya Siporo kugeza ku wa 18 Werurwe, iyo gahunda yabayemo impinduka.

Ku wa Gatanu, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball ryamenyesheje abanyamuryango baryo ko ibikorwa by’amarushanwa iteganya muri uyu mwaka wa 2021 bizatangira ku wa 23 Mata 2021.

Mu butumwa ryatanze kuri email, ryagize riti “FERWABA inejejwe no kubamenyesha ko yemerewe gusubukura ibikorwa bijyanye n’umukino w’intoki wa Basketball byayo ari byo Pre-season, shampiona ya BKBNL… Tunabibutsa ko Pre-Season izatangira taliki ya 23 Mata 2021.”

Ryakomeje rigira riti “Tunaboneyeho umwanya wo kubibutsa ko ikipe zitaratanga ibisabwa ko zabitanga bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2021 saa kumi z’umugoroba kugira ngo zemererwe gutangira imyitozo.”

Ingengabihe y’amarushanwa ya Basketball yaherukaga gushyirwa hanze, yagaragazaga ko muri Gicurasi hazaba irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), rizakurikirwa n’iryo Kwibuka ku nshuro ya 27 (Genocide Memorial Tournament) rizakinwa hagati ya tariki ya 16 n’iya 20 Kamena mu gihe Afrobasket 2021 izakirwa n’u Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri, izakurikirwa na playoffs zizakinwa hagati ya Nzeri n’Ukwakira.

Shampiyona ya Basketball ya 2020 yari yatangiye ku wa 17 Mutarama 2020.

Nyuma y’uko ihagaze imburagihe muri Werurwe 2020 kubera COVID-19, mu Ukwakira hateguwe irushanwa rito ry’iminsi umunani, ryatanze amakipe atwara ibikombe mu bagabo n’abagore.

Uretse Basketball, indi siporo yamaze gutangaza igihe izasubukurira amarushanwa ni FERWAHAND, yemeje ko shampiyona ya Handball izatangira tariki ya 1 Gicurasi, amakipe yujuje ibisabwa akaba yemerewe gutangira imyitozo ku wa 29 Werurwe.

Mu mupira w’amaguru, FERWAFA yamaze kumenyesha amakipe y’Icyiciro cya Mbere ko atangira kwitegura isubukurwa ry’amarushanwa, ariko ntiratangaza amatariki yayo.

Amarushanwa ya Basketball mu Rwanda azatangira ku wa 23 Mata 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .