00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe y’u Rwanda yahize kwigaranzura Uganda ku mikino ya nyuma ya Zone 5

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 June 2024 saa 09:29
Yasuwe :

Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa, yahize kwigaranzura aya Uganda ku mukino wa nyuma mu y’Akarere ka Gatanu iri kubera i Kampala.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bakobwa irahura n’iya Uganda mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Kamena, saa kumi.

Mu mukino w’amatsinda wahuje amakipe yombi, Uganda yanyagiye u Rwanda amanota 78-40.

Nubwo bimeze utyo, Umutoza Bahige Jacques yatangaje ko biteguye kwigaranzura Uganda bakayitwara igikombe.

Ati “Twatangiye dutsindwa imikino ibiri ariko abakobwa bagiye bakurira mu irushanwa. Umukino uheruka Uganda yadutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 38 ariko tuzagerageza kwitwara neza twegukane igikombe.”

Ku rundi ruhande, ibihugu byombi birongera guhurira ku mukino wa nyuma mu bahungu, aho n’ubundi Uganda ihabwa amahirwe yo kwitwara neza mu mukino uteganyijwe saa Moya z’i Kigali.

Mu mukino w’amatsinda wahuje amakipe yombi, Uganda yatsinze u Rwanda amanota 78-49.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Murenzi Yves, yatangaje ibyo bazakosora kugira ngo bihimure kuri Uganda.

Ati “Ubushize twatakaje umukino twakinnye na Uganda ariko tugiye kubitegura neza ahanini dukosore rebound no kubabuza gukina bihuta. Abakinnyi ni ukubakoraho mu mutwe gusa kuko ibindi barabifite.”

Amakipe abiri ya mbere mu byiciro byombi niyo azabona itike yo kwitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo, mu gihe abazakitwaramo neza aribo bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 giteganyijwe mu 2025.

Umutoza Murenzi Yves yatangaje ko nibakosora rebound bakabuza na Uganda gukina umukino wihuta, nta kabuza bazayitsinda
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, Uganda yatsinze u Rwanda amanota 78-49
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abahungu yiyemeje gutwara Uganda igikombe
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abakobwa yahize kwigaranzura iya Uganda
Umukino uheruka Uganda yanyagiye u Rwanda ku manota 78-40

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .