Amakipe 18 yemeje kuzitabira irushanwa ry’Intwari 2020 muri Basketball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Amakipe 18 arimo 13 y’abagabo ni yo amaze kwemeza ko azitabira imikino y’irushanwa ry’Intwari 2020 mu mukino wa Basketball, rizaba hagati ya tariki 24 Mutarama n’iya 2 Gashyantare 2020.

Iri rushanwa ry’Intwari ritegurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA).

REG BBC yegukanye iri rushanwa mu nshuro ebyiri ziheruka, ni imwe mu makipe 13 y’abagabo azakina iry’umwaka mu gihe mu bagore rizitabirwa n’amakipe atanu gusa.

Amakipe mashya arimo Tigers BBC, RP-IPRC Musanze, UR-CMHS, Trente Plus na Shoot For The Stars azitabira iri rushanwa kugeza ubu hataratangazwa uburyo rizakinwa.

Amakipe 13 azakina mu bagabo ni: REG BBC, Patriots BBC, APR BBC, Espoir BBC, RP-IPRC Huye, RP-IPRC Kigali, Tigers BBC, RP-IPRC Musanze, UR Huye, UR-CMHS, Trente Plus, Shoot For The Stars na UGB.

Mu bagore hazitabira; RP-IPRC Huye WBBC, Ubumwe WBBC, The Hoops Rwa, APR WBBC na UR Huye WBBC.

Mu mwaka ushize, irushanwa ry’Intwari 2019, ryegukanywe na REG BBC itsinze Patriots BBC amanota 92-72, ihabwa igikombe na sheki y’ibihumbi 500 Frw mu gihe iyi kipe ya kabiri yahawe ibihumbi 300 Frw.

Mu cyiciro cy’abagore, The Hoops Rwa yatwaye igikombe n’ibihumbi 500 Frw naho IPRC South WBBC yabaye iya kabiri, ihabwa ibihumbi 300 Frw.

REG BBC yegukanye irushanwa ry'Intwari mu myaka nshuro ebyiri ziheruka
Iri rushanwa ry’Intwari ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n'Impeta by'Ishimwe (CHENO)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .