Amakipe 16 aritabira Legacy Tournament mu byiciro bine bitandukanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Amakipe 16 yo mu Rwanda arimo arindwi yo muri Shampiyona y’abagabo ni yo agiye kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’Umurage muri Basketball “Legacy Tournament 2019” kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 kugeza ku ya 9 Ugushyingo 2019.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ryateguwe n’ikipe ya United Generation Basketball (UGB) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”.

Rigamije kwibuka Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu bagize uruhare mu guteza imbere uyu mukino mu ishuri rya Lyceé de Kigali, bakanashinga ikipe ya UGB.

Shampiyona Aimable wibukwa, yahoze ari umyobozi mukuru w’ikigo cy’amashuli cya Lycée De Kigali (LDK), yanashinze kandi ikipe ya Basketball y’iki kigo akaba n’umuyobozi wayo.

Nizeyimana Jean de Dieu we yakinnye Basketball anaba umutoza mu makipe arimo na UGB BBC. Yatoje kandi LDK, KCBC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Bombi bari mu bashinze ikipe ya UGB BBC, aho Shampiyona Aimable yari umuyobozi mukuru wayo mu gihe Nizeyimana yari umutoza.

Nizeyimana yitabye Imana mu mwaka wa 2007 naho Shampiyona yitaba Imana muri 2004.

Amakipe yitabiriye ari 16 azitabira iri rushanwa ryo kubibuka, agabanyije mu byiciro bine; arimo arindwi yo muri Shampiyona y’abagabo, atatu yo mu y’abagore, ane y’abakanyujijeho ndetse n’abiri y’abakiri bato.

Amakipe yo muri Shampiyona y’abagabo agabanyije mu matsinda abiri, aho itsinda A ririmo Patriots BBC, APR BBC, RP- IPRC Kigali na IPRC-Huye naho itsinda B ririmo REG BBC, UGB na Espoir BBC.

Mu bagore hari amakipe 3 ari yo IPRC Huye, The Hoops BBC n’Ubumwe BBC.

Mu bakanyujijeho itsinda A ririmo UGB BBC na CSK BBC naho itsinda B rikabamo Patriots BBC na Bakolo BBC. Mu bakiri bato hari ikipe ya Shooting Touch na Elite BBC.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard, yavuze ko bazafatanya na UGB mu migendekere myiza y’irushanwa kandi ko ikizaboneka nk’umusaruro UGB izagira icyo ibona.

Perezida w’icyubahiro wa UGB, Shumbusho Alphonse, yavuze ko iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro abagize uruhare kugira ngo iyi kipe ibeho.

Ati “Twateguye iri rushanwa kugira ngo dukomeze guha agaciro abagize uruhare mu kubaho kwa UGB kandi banagize icyo bakora tukigenderaho. Irushanwa ry’uyu mwaka rizagenda neza kuko n’ubushize ryagenze neza kandi twigiyemo byinshi”

Umunyamabanga wa UGB yateguye iri rushanwa, Mabati Aimée, yavuze ko ikipe ya mbere muri buri cyiciro izahabwa ibuhumbi 500 Frw n’igikombe mu gihe kandi buri kipe yitabiriye iri rushanwa iza habwa ibihumbi 100 Frw.

Imikino y’amajonjora izabera muri Petit Stade Amahoro na NPC mu gihe mikino ya nyuma izabera muri Kigali Arena tariki 9 Ugushyingo 2019.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019 ni bwo hateganyijwe imikino y’umunsi wa mbere aho mu bagabo IPRC Kigali ikina na APR BBC (18h00) muri NPC, REG BBC ikine na UGB (18h00) muri Sitade Nto naho IPRC Huye ikine na Patriots BBC (20h00) muri NPC.

Undi mukino uri mu kiciro cy’abakanyujijeho aho UGB ikina na CSK (20h00) muri Petit Stade Amahoro.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, Patriots BBC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo mu bagore gitwara na IPRC Huye BBC naho UGB yegukanye iki gikombe mu bakanyujijeho.

Patriots BBC na REG BBC zishobora kongera guhura muri iki cyumweru
Visi Perezida wa kabiri wa Ferwaba ushinzwe tekiniki n'amarushanwa, Nyirishema Richard
Umunyamabanga wa UGB, Mabati Aimée yavuze ko buri kipe izitabira iri rushanwa hari icyo izagenerwa
Perezida w’icyubahiro wa UGB, Shumbusho Alphonse, yavuze ko iri rushanwa rigamije guha icyubahiro abashinze iyi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza