Amakipe 16 agiye guhatana mu irushanwa ribanziriza Shampiyona ya Baskteball mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryatewe inkunga na Banki ya Kigali PLC, ribanziriza Shampiyona ya Basketball y’umwaka w’imikino wa 2019-2020 "BK Pre-Season Tournament’’, rizitabirwa n’amakipe 16 arimo 11 y’abagabo n’andi atanu y’abagore.

Ni irushanwa rizatangira kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza kugeza ku wa 14 Ukuboza 2019, rikazakinwa n’amakipe ari mu cyiciro cya mbere.

RP- IPRC Kigali BBC na Rusizi BBC mu bagabo ni zo zitazitabira iri rushanwa mu gihe mu bagore atazarikina ari Vision Jeunesse Nouvelle na Ste Marie Reine Rwaza.

Amakipe 11 azitabira iri rushanwa mu bagabo yagabanyijwe mu matsinda atatu, aho itsinda A rigizwe na Patriots BBC, Espoir BBC, RP-IPRC Musanze na Tigers.

Itsinda B rigizwe na REG BBC, RP-IPRC Huye BBC, UR Huye na Trente Plus mu gihe itsinda C ririmo APR BBC, UGB na Shoot For The Stars.

Mu bagore amakipe atanu yitabiriye ni APR, The Hoops, Ubumwe, RP-IPRC Huye na UR Huye, aho azahura hagati yayo.

Iri rushanwa riratangira kuri uyu wa Kane saa 18:00, aho umukino wa mbere uhuza Patriots BBC na Tigers uzabera muri Petit Stade Amahoro i Remera mu gihe saa 20:00 haba umukino wa UGB na Shoot For The Stars.

Shampiyona ya Basketball mu mwaka wayo wa kabiri iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, izatangira muri Mutarama 2020.

Patriots BBC ni yo ifite igikombe giheruka, yegukanye muri Nzeri nyuma yo gutsinda REG BBC imikino 4-3 muri Playoffs.

Amakipe 11 y'abagabo azitabira iri rushanwa rizabanziriza Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali
BK Pre-Season Tournament izitabirwa kandi n'amakipe atanu y'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza