Aya makipe yabigezeho nyuma yo kuyobora Kalahari Conference yari imaze iminsi ikinirwa i Rabat muri Maroc.
Al Ittihad yagaragaje imbaraga zikomeye kuko yatsinze imikino itandatu yose yakinnye, mu gihe Rivers Hoopers yatsinze ine inganya ibiri.
FUS Rabat yabaye iya gatatu, aho yatsinze imikino ibiri itsindwa ine, Stade Malien ya nyuma yatsinzwe imikino yose.
Nyuma y’iri tsinda hagiye gukirikiraho iryiswe Sahara Conference rizitabirwa na ASC Ville de Dakar, Petro de Luanda, Kriol Star na US Monastir. Rizakinwa guhera tariki ya 26 Mata kugeza ku ya 4 Gicurasi 2025.
Irya nyuma rya Nile Conference rizabera i Kigali, guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025. Rigizwe na APR BBC, Al-Ahli Tripoli, MBB na Nairobi City Thunder.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.
Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza kuya 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!