Mu gihe Shampiyona ya Basketball iri kugana ku musozo, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye kwibikaho abakinnyi bakomeye, aho yahereye kuri Akon Rose usanzwe uyitwaramo neza.
Akon yari amaze iminsi akina muri Portugal, akaba asanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo.
Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko yayiherukagamo mu 2021/22, aho icyo gihe yanabaye Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona.
Ni mu gihe muri rusange aheruka muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2022/23 ubwo yari muri APR WBBC yanahesheje igikombe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!