00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akon Rose yasubiye muri REG WBBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 May 2025 saa 08:13
Yasuwe :

REG WBBC yaguze Umunya-Sudani y’Epfo, Akon Rose Paul Macuei, wayiherukagamo mu 2021/22.

Mu gihe Shampiyona ya Basketball iri kugana ku musozo, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye kwibikaho abakinnyi bakomeye, aho yahereye kuri Akon Rose usanzwe uyitwaramo neza.

Akon yari amaze iminsi akina muri Portugal, akaba asanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo.

Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko yayiherukagamo mu 2021/22, aho icyo gihe yanabaye Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona.

Ni mu gihe muri rusange aheruka muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2022/23 ubwo yari muri APR WBBC yanahesheje igikombe.

Akon Rose yaherukaga mu Rwanda mu 2023 akinira APR WBBC
Akon Rose yaherukaga muri REG WBBC mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .