00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aganze Espoir yerekeje muri REG BBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 January 2025 saa 04:28
Yasuwe :

Aganze Espoir wakiniraga UGB yerekeje muri REG BBC yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Aganze yahamirije IGIHE ko yerekeje mu Ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wari umwe mu beza ba UGB, azwiho gutsinda amanota atatu menshi.

REG BBC ikomeje kwiyubaka, aho Aganze yiyongereye kuri Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Hagumintwari Steve.

Ni mu gihe kandi yatandukanye n’abarimo Pitchou Manga, Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka, Ikishatse Hervé n’abandi.

Iyi kipe kandi yagumanye n’Umutoza Ogoh Odaudu wayigezemo mu Mikino ya Kamarampaka mu mwaka ushize w’imikino.

REG BBC izafungura umwaka w’imikino ikina na APR BBC muri FERWABA Super Cup iteganyijwe tariki ya 17 Mutarama 2025.

Aganze Espoir yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri REG BBC
Aganze azwiho gutsinda amanota atatu menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .