Aganze yahamirije IGIHE ko yerekeje mu Ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi wari umwe mu beza ba UGB, azwiho gutsinda amanota atatu menshi.
REG BBC ikomeje kwiyubaka, aho Aganze yiyongereye kuri Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Hagumintwari Steve.
Ni mu gihe kandi yatandukanye n’abarimo Pitchou Manga, Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka, Ikishatse Hervé n’abandi.
Iyi kipe kandi yagumanye n’Umutoza Ogoh Odaudu wayigezemo mu Mikino ya Kamarampaka mu mwaka ushize w’imikino.
REG BBC izafungura umwaka w’imikino ikina na APR BBC muri FERWABA Super Cup iteganyijwe tariki ya 17 Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!