Tombola y’uko amakipe agabanyije mu matsinda, yabereye muri Angola izakira irushanwa. Yakozwe hakurikijwe uko amakipe ahagaze ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA).
Iyi tombola yashyize u Rwanda, Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire na Cap-Vert mu itsinda rya mbere.
Itsinda rya kabiri rigizwe na Tunisia, Madagascar, Nigeria na Cameroun. Irya gatatu ririmo, Angola, Sudani y’Epfo, Guinea na Libya. Ni mu gihe irya nyuma ririmo Sénégal, Mali, Misiri na Uganda.
Ni itsinda ritazorohera u Rwanda kuko ukurikije urutonde rwa FIBA, ni rwo ruri hasi mu makipe ruri kumwe nayo.
Côte d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, Cap-Vert iri ku wa karindwi, RDC ku wa 10, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 15.
Ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika, ikaba iya mbere kuva mu 2011 rudatumiwe cyangwa rucyakiriye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!