00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AfroBasket 2025: U Rwanda na RDC mu itsinda rimwe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 May 2025 saa 12:54
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yisanze mu itsinda rya mbere iri kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe tariki ya 12 kugeza ku ya 24 Kanama 2025.

Tombola y’uko amakipe agabanyije mu matsinda, yabereye muri Angola izakira irushanwa. Yakozwe hakurikijwe uko amakipe ahagaze ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA).

Iyi tombola yashyize u Rwanda, Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire na Cap-Vert mu itsinda rya mbere.

Itsinda rya kabiri rigizwe na Tunisia, Madagascar, Nigeria na Cameroun. Irya gatatu ririmo, Angola, Sudani y’Epfo, Guinea na Libya. Ni mu gihe irya nyuma ririmo Sénégal, Mali, Misiri na Uganda.

Ni itsinda ritazorohera u Rwanda kuko ukurikije urutonde rwa FIBA, ni rwo ruri hasi mu makipe ruri kumwe nayo.

Côte d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, Cap-Vert iri ku wa karindwi, RDC ku wa 10, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 15.

Ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika, ikaba iya mbere kuva mu 2011 rudatumiwe cyangwa rucyakiriye.

U Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika ku nshuro ya karindwi
RDC yisanze mu itsinda rimwe n'u Rwanda mu Gikombe cya Afurika
Côte d'Ivoire iheruka mu Gikombe cy'Isi
Cap-Vert ni imwe mu makipe yo kwitondera muri iri tsinda
Uko amakipe agabanyije mu matsinda ya AfroBasket 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .