Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2020, ni bwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kibimburira iyi mikino izaba hagati ya tariki ya 25 n’iya 29 Ugushyingo 2020 muri Kigali Arena.
U Rwanda ruzakira ibihugu 11 bigabanyije mu matsinda atatu: A, B na D mu gihe itsinda C rizakinira mu Misiri.
Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard, yavuze ko imyiteguro y’iyi mikino isa n’iyarangiye.
Ati “Imyiteguro igeze kure, navuga ko turi gushyiraho utudomo twa nyuma.“
Yavuze ko kandi kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera amakipe umunani, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nigeria bitegerejwe kuri uyu wa Mbere mu gihe Madagascar izahagera ku wa Gatatu.
Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayiye Guy Didier, yavuze ko hamwe n’izindi nzego zitandukanye bakoranye kugira ngo iyi mikino u Rwanda rugiye kwakira izagende neza.
Ati “Twagize inama zitandukanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo igikorwa dutegura kizagende neza. Tuzakomeza gufatanya kugeza igihe tuzaba twakiriye imikino izaba muri Kanama 2021.”
Yakomeje avuga ko bagitekereza ku buryo bwo kwemerera abafana bake kureba iyi mikino, aho bishobora gukorwa ku bo byaba bigaragara ko bipimishije ntibasanganwe COVID-19.
Ati “Hari uburyo buri kugeragezwa, kugeza ubu ntabwo abafana bemerewe ariko hagize igihinduka muzabimenyeshwa. Hari kandi kuba hakoreshwa uburyo bwo kugura amatike y’ikoranabuhanga ku buryo uwaba yapimwe bikagaragara ko ari muzima akaba yareba imikino. Turacyagerageza kureba niba bishoboka.”
“Twiyambaje inzego zibifitemo ubunararibonye zirimo Minisiteri y’Ubuzima, RBC na Polisi y’Igihugu ku buryo dufite icyizere ko bizagenda neza.”
Ubuyobozi bwa FERWABA bwavuze ko bwasabye umutoza n’abakinnyi kwitwara neza bakazaba aba mbere mu itsinda.
Nyirishema yagize ati “Nubwo navuga ngo dufite itike, ariko abatoza n’abakinnyi twabasabye gutsinda imikino yose tukaba aba mbere mu itsinda kugira ngo bazatwereke urwego bariho.”
Uretse Minisiteri ya Siporo izagira uruhare runini muri iyi mikino nk’umuterankunga mukuru, abandi baterankunga ni Banki ya Kigali, Visit Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kizerekana imikino kuri shene ya KC2.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Mozambique amanota 96-65 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru muri Kigali Arena.
Amakipe 12 azakinira i Kigali:
Itsinda A: Tunisie, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Madagascar.
Itsinda B: Sénégal, Angola, Mozambique na Kenya.
Itsinda D: Nigeria, Mali, u Rwanda na Sudani y’Epfo yasimbuye Algeria.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!