00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika bazakina n’abo mu bindi bihugu: Impinduka muri NBA All-Star 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 June 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Komiseri w’Irushanwa rya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Adam Silver, yatangaje ko kuva mu 2026, umukino w’intoranywa (NBA All Star Game) uzakinwa n’abakinnyi b’Abanyamerika bahura n’abo mu bindi bihugu.

Hari hashize igihe kinini bivugwa ko hari impinduka zishobora kuba muri NBA by’umwihariko mu mukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Komiseri Adam Silver yabishyizeho umucyo, agaragaza ko mu rwego rwo kongera uburyohe bw’uyu mukino hakomba kubaho uburyo bushya bigendanye n’imikoranire bagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Abanyamerika (NBC).

Ati “Bigendanye n’amasezerano duherutse gusinya, All-Star Game yagarutse kuri NBA. Ikindi ni uko mu mwaka utaha ubwo hazaba haba Imikino ya Olempike, n’imikino ya All-Star Games izajya inyura kuri NBC.”

Yongeyeho ati “Twararebye dusanga ni umwanya mwiza wo gutangiza uburyo bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihura n’abandi bose ku Isi.”

Adam Silver yongeyeho ko iyi mikino izakinirwa mu Mujyi wa Inglewood uri muri Leta ya California, aho abakinnyi bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazakina n’abakina muri NBA batahavukiye.

Iyi ibaye inshuro ya kane habaye impinduka muri NBA All-Star Game kuva yatangira gukinwa mu 1951.

Uburyo bwa mbere kwari uguhuza abakinnyi bo muri Burasirazuba bakina n’abo mu Burengerazuba; Hakaba ubwo guha uburenganzira ba kapiteni babiri bahitamo abo bifuza; Nyuma hasubijweho ubwa mbere ari nabwo buheruka.

Abakinnyi bakomeye bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo LeBron James, Stephen Curry, Jayson Tatum, Anthony Davis n’abandi. Abatarahavukiye bakomeye barimo Giannis Antetokounmpo, Luka Dončić, Tony Parker, Victor Wembanyama n’abandi.

Umukino wa NBA All Star Game wa 2026, uzakinwa n’abakinnyi bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahura n'abatarahavukiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .