Hari hashize igihe kinini bivugwa ko hari impinduka zishobora kuba muri NBA by’umwihariko mu mukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Komiseri Adam Silver yabishyizeho umucyo, agaragaza ko mu rwego rwo kongera uburyohe bw’uyu mukino hakomba kubaho uburyo bushya bigendanye n’imikoranire bagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Abanyamerika (NBC).
Ati “Bigendanye n’amasezerano duherutse gusinya, All-Star Game yagarutse kuri NBA. Ikindi ni uko mu mwaka utaha ubwo hazaba haba Imikino ya Olempike, n’imikino ya All-Star Games izajya inyura kuri NBC.”
Yongeyeho ati “Twararebye dusanga ni umwanya mwiza wo gutangiza uburyo bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihura n’abandi bose ku Isi.”
Adam Silver yongeyeho ko iyi mikino izakinirwa mu Mujyi wa Inglewood uri muri Leta ya California, aho abakinnyi bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazakina n’abakina muri NBA batahavukiye.
Iyi ibaye inshuro ya kane habaye impinduka muri NBA All-Star Game kuva yatangira gukinwa mu 1951.
Uburyo bwa mbere kwari uguhuza abakinnyi bo muri Burasirazuba bakina n’abo mu Burengerazuba; Hakaba ubwo guha uburenganzira ba kapiteni babiri bahitamo abo bifuza; Nyuma hasubijweho ubwa mbere ari nabwo buheruka.
Abakinnyi bakomeye bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo LeBron James, Stephen Curry, Jayson Tatum, Anthony Davis n’abandi. Abatarahavukiye bakomeye barimo Giannis Antetokounmpo, Luka Dončić, Tony Parker, Victor Wembanyama n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!