Abangavu bitabiriye Igikombe cya Afurika cya Basketball baganujwe ku bwiza bwa Kigali Arena (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakinnyi bagize amakipe yitabiriye Igikombe cya Afurika cy’abangavu batarengeje imyaka 16, batemberejwe mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya ‘Kigali Arena’ bababasha no kuyiganura.

Ibyishimo ku maso ya bamwe no gutangarira iyi nzu izajya yakira abagera ku bihumbi 10, ni byo byagaragaraga kuri aba bangavu binjiye mu nzu y’imikino nk’iyi ku nshuro ya mbere.

Guhera ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama, u Rwanda rwakiriye Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bangavu batarengeje imyaka 16, irushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu.

Ibihugu birindwi birimo u Rwanda, Angola, Tanzania, Mozambique, Mali, Misiri na Uganda ni byo byitabiriye, mu gihe Afurika y’Epfo itashoboye kuhagera.

Kuri ubu iri rushanwa rigeze muri kimwe cya kabiri, aho Misiri ihura na Angola mu gihe Mozambique icakirana na Mali, naho u Rwanda rurisobanura na Tanzania guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa karindwi. Imikino yose ikinwa kuri uyu wa Gatanu.

Ubwo imikino ya kimwe cya kane yari irangiye kuri uyu wa Kane, aba bakinnyi bayobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré, batemberejwe mu nzu nshya y’imikino u Rwanda rwujuje ‘Kigali Arena’, bagira n’amahirwe yo kuyiganura kuko bafashe amafoto badunda, bananaga imipira mu nkangara z’ikibuga cya Basketball kiri muri iyi nzu.

Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yasuye Kigali Arena ari kumwe na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri wanamushimiye ku gikorwa gikomeye yakoze cyo kubaka iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro.

Kimwe mu byatumye hubakwa Kigali Arena ni ukugira ngo u Rwanda rugire ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’imikino ikinirwa mu nzu izwi nka Indoor Games.

By’umwihariko izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi.

Kigali Arena ni imwe mu nzu 10 z’imikino n’imyidagaduro ziri muri Afurika nibura zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ari The Covered Hall y’i Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55.

U Rwanda rwamaze guhabwa kwakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa Leagueizatangira muri Werurwe umwaka utaha, igahuza amakipe 12 yo muri Afurika muri iri rushanwa ryashyizweho na NBA.

U Rwanda rwahawe kandi no kuzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo, kizaba mu 2021.

Inkuru bijyanye: Ihere ijisho unatembera muri Kigali Arena.

Kigali Arena izajya yakira abantu ibihumbi 10 yamaze kuzura
Intebe ziri muri iyi nzu y'imikino n'imyidagaduro ziri mu mabara agize ibendera ry'u Rwanda
Abitabiriye Afrobasket y'abangavu barimo n'abasifuzi basuye Kigali Arena kuri uyu wa Kane
Ikipe y'u Rwanda ntiyatanzwe
Kigali Arena izajya yakira imikino itandukanye irimo na Baskteball
Iyi nzu iri mu 10 nini muri Afurika, yatangariwe n'abakinnyi ubwo bayigeragamo, batangira gufata amafoto no kwicara mu ntebe zayo
Buri wese yifuzaga guterera umupira muri Kigali Arena
Umutoza w'Ikipe y'u Rwanda nkuru ya Basketball y'Abagore Mutokambali Moise na we yazanye n'aba bakinnyi
Abakinnyi n'abayobozi barimo Mugwiza Désiré uyobora Ferwaba (uri imbere, ibumoso), basuye Kigali Arena bafata ifoto hamwe na bamwe mu bakozi ba Summa Rwanda (kompanyi yo muri Turikiya) yubaka iyi Kigali Arena
Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro
Winjira imbere muri Kigali Arena, hari imiryango itandukanye
Abanya-Mozambique bishimiye gutemberezwa muri Kigali Arena

Amafoto: Ferwaba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza