00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangavu b’u Rwanda basezerewe mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 September 2024 saa 05:33
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 18, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball itsinzwe n’iya Mali amanota 86-57.

Uyu mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nk’ikipe yatsinzwe neza, mu gihe Mali yo yayoboye itsinda rya kabiri yaratsinze imikino yose.

Agace ka mbere karangiye Mali yatsinze u Rwanda amanota 19 kuri 11.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje muri uwo mujyo, Mali itsinda amanota 25 kuri 15 y’u Rwanda, isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 25.

Agace ka gatatu, u Rwanda rwongeyemo imbaraga ruzamura amanota rwatsindaga, rubifashijwemo na Camara Vanessa.

Muri aka gace, Mali yakabonyemo amanota 21 kuri 20 y’u Rwanda. Iyi kipe yo mu Burengerazuba bwa Afurika yakomeje kuyobora umukino n’amanota 65-45.

Mu gace ka nyuma, Mali yongeye gutsinda amanota menshi 21, mu gihe u Rwanda rwagaragazaga umunaniro rwatsinze 11. Umukino warangiye Mali yatsinze u Rwanda amanota 86-57.

Mali yabaye ikipe ya mbere yageze muri 1/2, iba imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa cyane ko mu bikombe bitanu biheruka ifitemo bine.

U Rwanda ruzakomereza mu mikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani.

Muri iri rushanwa kandi, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikipe y’Igihugu y’Abahungu na bo bageze muri 1/4 , aho bazahura na Cameroun ku wa Kane, tariki 12 Nzeri 2024.

Camara Vanessa atera lancer-franc
Umwali Solange ahanganye na Maimouna Traoré
Gikundiro Rachel ashaka uwo aha umupira
Nibishaka Brigitte yatsinze amanota 19 muri uyu mukino
Muhawenimana Yvonne, umwe mu bakinnyi b'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda wagerageje kwitwara neza
Nibishaka Brigitte ahanganye n'abakinnyi babiri ba Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .