00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 94 b’Abanyarwanda bari gutozwa Basketball n’abatoza b’Abanyamerika (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 31 Nyakanga, muri Green Hills Academy hari kubera ingando z’abana 94 bakina Basketball, bahurijwe hamwe bavuye mu bice byose by’Igihugu hagamijwe gutegura amakipe y’Igihugu y’abato mu gihe kiri imbere.

Izi ngando zateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Baskteball (FERWABA) n’umutoza wungirije wa Sacramento Kings ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), Rico Hines.

Zitabiriwe n’abana 94 barimo abakobwa 44 n’abahungu 50 barimo abatarengeje imyaka 14 mu byiciro byombi n’abatarengeje imyaka 17. Zabanjirijwe n’iz’abatoza 23 hagati ya tariki ya 19 n’iya 21 Nyakanga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko inyungu zitezwe muri ubu bufatanye ari uko hazamurwa impano nyinshi z’abana bakina Basketball kandi bagakomeza gukurikiranwa n’abatoza bazahugurwa.

Ati “Turashaka ko mu bufatanye na bo tuzagira abana bafite impano ndetse noneho n’abatoza bacu bakigishwa na bo kugira ngo dukomeze kuzamura impano muri Basketball.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko aba bana ari bo bazashingirwaho mu gutoranya abazakinira amakipe y’Igihugu y’abato mu marushanwa Nyafurika ari imbere.

Ati “Hari amarushanwa dutegura; hari Igikombe cya Afurika cy’abana batarengeje imyaka 16, ni n’amahirwe tuzahera kuri aba dufite kuko harimo abatarengeje imyaka 14, hari n’amarushanwa ya U-18 azaba umwaka utaha, ni aba na none. Ni ukuvuga ngo ayo marushanwa yose tuzajya tuyajyamo, ariko duhereye kuri aba bana dufite bagaragaje impano zabo muri izi ngando.”

Umuhuzabikorwa w’izi ngando, Ahishakiye Alexandre, yavuze ko ubwo bakiraga aba bana basanze hari abari barasubiye inyuma kubera kumara igihe badakina, ariko kuri ubu bamaze gusubira ku rwego rwiza,

Ati “Abana bari bakumbuye umupira, bishimiye kongera kuwudunda, ubona ko n’uwari ubizi hari uko yari yarasubiye inyuma, twabanje kugira ngo abanze agarure imbaraga, yongere amenye kudunda kandi ubu bamaze gusubira uko bari bameze mbere kandi twongeramo n’ibindi nko gusatira, kugarira no gukora ku giti cyabo.”

Umwe mu bana b’abakobwa bari muri izi ngando usanzwe wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko afite inzozi zo gukinira Ikipe y’Igihugu ndetse yizeye ko ubumenyi bari guhabwa muri izi ngando ari intangiriro zabyo.

Ati “Twatangiriye ku by’ibanze ku mukino wa Basketball birimo kudunda umupira, gushota no kongera ingufu. Ni ibintu bikomeye, ntabwo binsubiza inyuma. Abatoza bacu ni Abanyamerika baba bazi ibyo bari gukora, batwigisha ibyo bazi tugatera imbere muri Basketball. Inzozi zanjye ni ugukinira Ikipe y’Igihugu.”

Uretse aba bana 94 bitabiriye izi ngando, hari kandi n’abatoza 23 b’Abanyarwanda bahuguwe, na bo bavuye mu bice byose by’Igihugu.

Abitabiriye izi ngando zizajya ziba buri mwaka, babanje kwerekana ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 bigaragaza ko ari bazima ndetse bafatwa ibipimo bya ‘PCR’ mbere yo kujya mu kato k’iminsi ibiri kabanjirije izi ngando mu gihe kandi bapimwa iki cyorezo buri masaha 24 aho baba muri Green Hills Academy.

Khaila Andrea, Jalon Wilson, Mike C, Keyla Snowden na Jerred Cook , bose bakorana na Rico Hines, ni bo batoza bari gufasha aba bana b’Abanyarwanda muri izi ngando.

Abana 94 baturutse mu bice byose by'Igihugu bari gutozwa Basketball n'abatoza bavuye muri Basketball
Abana bahabwa umuti usukura intoki mbere yo gutangira imyitozo
Mu bana 94 bitabiriye izi ngando harimo abakobwa 44
Jerred Cook ni umwe mu batoza b'Abanyamerika bari gufasha aba bana
Abana bigishwa byose uhereye ku by'ibanze muri Basketball
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (wa kabiri iburyo) na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (iburyo) ubwo bari basuye abana bari gukora izi ngando
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko izi ngando zizafasha gukomeza gukurikirana impano z'abana muri Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .