Abakobwa bacu binubira imyitozo ikomeye ngo batamera nk’abagabo- Mushumba utoza ikipe y’Igihugu y’Abangavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2019 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 16, Mushumba Charles yavuze ko zimwe mu mbogamizi abatoza b’amakipe y’abagore bahura na zo harimo ko abakinnyi bagendera ku muco, aho bakora imyitozo ikomeye bigengesereye ngo batamera nk’abagabo.

Mushumba yavuze aya magambo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane nyuma y’uko u Rwanda rutsinzwe umukino wa kane wikurikiranya mu Gikombe cya Afurika cy’Abangavu kiri kubera i Kigali, rukabura amahirwe yo kurenga ¼.

Abajijwe ikibura ngo abakinnyi b’u Rwanda bitware neza mu mikino mpuzamahanga dore ko baba bakina n’abo banganya imyaka, Mushumba Charles, yavuze ko abakinnyi binubira imyitozo ikomeye ngo itabagira nk’abahungu.

Ati ”Icyo navuga, harageze ko abakinnyi b’u Rwanda bashyira hasi ibintu byo kugendera ku muco wacu cyane. Urugero nka njye iyo ndimo gukoresha abakinnyi imyitozo, iyo mbakoresheje imyitozo ikomeye cyane baba bafite impungenge zo kuzana impfundiko zituma bashobora kubura abagabo cyangwa ukabona bakina bigengesereye cyane ngo batamera nk’abahungu."

Mushumba yavuze ko iri rushanwa ribasigiye amasomo yo gushakira abakinnyi imikino myinshi ndetse rikaba rinategurira abakiri bato kuzagera mu makipe makuru bashobora guhangana n’aba bari kubatsinda.

Mbere y’uko iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu ritangira, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko u Rwanda rwaryakiriye mu rwego rwo kubereka ko bashyigikiwe.

Ati ”Twagiye twakira amarushanwa atandukanye y’abato nk’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’andi atandukanye ariko twari tutarakira irushanwa Nyafurika rikinwa n’abakobwa. Ibi rero ni ukugira ngo duhe abakobwa agaciro ndetse tunabereke ko na bo bafite impano kandi ko n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ribitayeho.”

Abangavu b’u Rwanda basoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda A nyuma yo gutsindwa imikino itatu bahuyemo na Angola, Mozambique na Tanzania mu gihe muri ¼, u Rwanda rwihanijwe na Mali ku manota 112-32.

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’u Rwanda irakina n’iya Tanzania mu guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa karindwi mu gihe haba n’imikino ya ½.

U Rwanda rumaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya mu Gikombe cya Afurika cy'abangavu kiri kubera i Kigali
Umutoza w'u Rwanda Mushumba Charles asanga Abanyarwandakazi bakina bagomba kugabanya ibyo kugendera ku muco
U Rwanda rwatsinzwe na Mali ku kinyuranyo cy'amanota 80 (112-32)

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza