Abakinnyi b’intoranywa muri NBA bagiye guhangana muri All-Star-Game

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Mu rukerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere nibwo hateganyijwe umukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, guhera saa cyenda z’ijoro, aho ikipe ya LeBron James ikina n’iyobowe na Kevin Durant.

Ba kapiteni ku mpande zombi, LeBron James wa Los Angeles Lakers na Kevin Durant wa Brookyln Nets batoranyije abagize amakipe yabo mbere y’uyu mukino ubera muri State Farm Arena yo muri Atlanta.

Ikipe ya LeBron James igizwe na Giannis Antetokounmpo wa Bucks, Stephen Curry wa Golden State Warriors, Luka Dončić wa Dallas Mavericks na Nikola Jokić wa Denver Nuggets.

Abasimbura muri Team LeBron ni Damian Lillard wa Portland Trail Blazers, Ben Simmons wa Philadelphia 76ers, Chris Paul wa Phoenix Suns, Jaylen Brown wa Boston Celtics, Paul George wa LA Clippers, Domantas Sabonis wa Indiana Pacers na Rudy Gobert wa Utah Jazz.

Ikipe ya Kevin Durant igizwe na Kyrie Irving wa Brookyln Nets, Joel Embiid wa 76ers, Kawhi Leonard wa Clippers, Bradley Beal wa Washington Wizards na Jayson Tatum wa Boston Celtics. Tatum wari mu basimbura, yashyizwe mu babanzamo kugira ngo azibe icyuho cya Kevin Durant utazakina kubera imvune amaranye igihe.

Abasimbura batoranyijwe na Durant ni James Harden wa Nets, Devin Booker wa Suns, Zion Williamson wa New Orleans Pelicans, Zach LaVine wa Chicago Bulls, Julius Randle wa New York Knicks, Nikola Vučević wa Orlando Magic na Donovan Mitchell wa Utah Jazz.

Uretse uyu mukino, hateganyijwe kandi n’amarushanwa arimo gutsinda amanota atatu no gushyira umupira mu nkangara umukinnyi abanje gusimbuka bizwi nka slam dunk.

NBA yatangaje ko hafi miliyoni 3$ zizatangwa mu bigo bya Historically Black Colleges (HBCUs), kaminuza zashinzwe hagamijwe gufasha abirabura b’Abanyamerika batari bemerewe kwiga kaminuza nyuma y’uko ubucakara buciwe.

Ikigo cya Thurgood Marshall College Fund kirakinirwa na Team LeBron naho icya United Negro College Fund gikinirwe na Team Durant, amakipe yombi ahataniye ibihembo byashyizweho birimo ibihumbi 150$ k’utsinda agace kamwe muri dutatu tubanza mu gihe ikipe itsinda umukino ihabwa ibihumbi 300$.

Quin Snyder utoza Utah Jazz aratoza Team LeBron mu gihe Team Duran itozwa na Doc Rivers wa Philadelphia 76ers.

LeBron James arayobora ikipe yatoranyije mu mukino wa NBA All-Star
Kevin Durant ntakinira ikipe ye kubera imvune
Abagize Team LeBron na Team Durant

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .