Ni imikino izakinwa mu matsinda abiri ariyo irya gatatu n’irya kane, u Rwanda rukaba rubarizwa mu rya nyuma hamwe na Grande-Bretagne, Argentine ndetse na Liban.
Ni mu gihe irya gatatu ririmo Hongrie, Sénégal, Brésil na Philippines.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 5 bo kwitega muri iri rushanwa ry’iminsi itandatu.
Murekatete Bella
Murekatete Bella ni umwe mu bakinnyi bahanzwe ijisho muri iri rushanwa by’umwihariko n’Abanyarwanda cyane ko baherukaga kumubona mu 2021 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Uyu ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeye ndetse wagize umwaka mwiza w’imikino.
Mu mikino 36 yakinnye, yatsinze amanota 11 kuri buri mukino, rebounds zirindwi na block imwe.
Si ibyo gusa kuko uyu mwaka yaciye uduhigo twinshi muri ikipe ye, aho yabashije kuba umukinnyi wa mbere mu mateka wakoze rebounds nyinshi (990), block nyinshi (188), wakinnye imikino myinshi (153) ndetse wanabanje mu kibuga inshuro nyinshi (145).
Muri rusange, amaze gutsindira Washington State Cougars Women’s Basketball amanota 1,552, bimushyira ku mwanya wa gatanu mu bamaze gutsindira iyi kipe amanota menshi mu mateka yayo.
Muri uyu mwaka kandi Murekatete yagaragaye mu mukino w’intoranywa za Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Women’s College All Star Game’.
Murekatete yagiye no mu igeragezwa mu Ikipe ya Phoenix Mercury ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA) nubwo byarangiye ataritsinze ngo akomezanye nayo.
Holly Winterburn
Holly Winterburn ni kizigenza w’Ikipe y’Igihugu ya Grande-Bretagne. Ni umu-point guard w’imyaka 24 uheruka kwitwara neza cyane mu Gikombe cy’i Burayi 2023.
Mu gihe iyi kipe idafite Fagbenle na Kristine Anigwe, abafana ba Grande-Bretagne nta kibazo bafite mu gihe Winterburn ahari nk’uko babitangaza.
Melisa Gretter
Biragoye kuvuga Ikipe y’Igihugu ya Argentine utavuze Melisa Paola Gretter kubera ibigwi bye muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ukina nk’umu-Point Guard ni umwe mu bafite uburambe cyane ko yatangiye gukinira iyi kipe mu 2011. Yari kumwe nayo kandi mu Gikombe cy’Isi mu 2018.
Afril Bernardino
Umunya-Philippine, Afril Ornedo Bernardino ni irindi zina rihanzwe amaso muri iri rushanwa. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 amaze gukina amarushanwa menshi arimo Igikombe cya Aziya mu 2015.
Yafashije Philippine kwegukana Irushanwa rihuza amakipe yo muri Aziya y’amajyepfo n’iburasirazuba mu 2019. Yegukanye kandi umudali wa zahabu mu bakina ari batatu muri iyo mikino. Aheruka kwitabira Igikombe cy’Isi cy’abakina ari batatu mu 2018.
Bernadette Hatar
Bernadette Hatar ni umukinnyi ugoye cyane w’Ikipe y’Igihugu ya Hongrie kubera indeshyo ye ya metero 2.8. Uyu mukinnyi ukina nka pivot, imiterere ye niyo ntwaro ye ya mbere.
Bernadette asanzwe akinira Washington Mystics muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari mukinnyi wa gatatu muremure muri iyi shampiyona.
Ntakabuza azagora abo bahanganye, cyane ko iyi ikipe ariyo ya mbere ihabwa amahirwe muri iri rushanwa.
Kuri uru rutonde kandi ntiwarenza ingohe abandi bakinnyi beza nka Jack Animan wa Philippine na Cierra Dillard wa Sénégal.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!