Ni amasezerano yashyizweho umukino kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, ku cyicaro cya Winner Rwanda gihereye muri Simba Center i Nyarutarama.
Iyi sosiyete yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Shaul Haztir mu gihe Orion BBC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Mutabazi James.
Mutabazi yavuze ko bishimiye gufatanya na Winner Rwanda kuko bizabafasha kubaka ikipe ikomeye izasoreza mu myanya ine ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Ati “Bizadufasha kwishyura abakinnyi no kubafata neza. Bizadufasha kandi kuzamura urwego rwacu mu kibuga no hanze yacyo kuko abakinnyi bakenera byinshi. Hanze y’ikibuga, bizadufasha mu bintu byinshi birimo no kuzamura izina ryacu.”
Yongeyeho ati “Winner Rwanda tuzayibera ikiraro aho ishaka gukorera ibikorwa byabo byose. Turizera ko bizadufasha kuboneka mu makipe ane azakina ‘Play-offs’ muri uyu mwaka wacu wa kane.”
Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Haztir, yavuze ko kuba Orion BBC irenga ikibuga ikanafasha Abanyarwanda muri gahunda zitandukanye, biri mu byatumye bahitamo gukorana na yo.
Ati “Biroroshye. Nashakaga ikipe ijyanye n’umurongo wacu, icyerekezo cyacu ndetse izirikana ko n’abandi bantu hari ibyo bakeneye ikabitura. Bafite gahunda ya ‘One Shoot One Tree’, ni ikintu cyiza twafatanyamo. Mu mwaka umwe, turizera ko bizagenda neza ku buryo tuzakomeza gukorana.”
Orion BBC yabaye ikipe ya kabiri yinjiye mu bufatanye na Winner Rwanda nyuma ya Vision FC ikina Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru. Iyi sosiyete itera kandi inkunga irushanwa ry’abato mu mukino w’amagare rya “Rwanda Junior Tour”.
Winner Rwanda ikorera mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2023 aho ifite amashami ya Giporoso, Kimironko, Kagugu, Kinamba, Nyabugogo, Nyamirambo no mu Mujyi rwagati.
Iyi sosiyete ifite uburyo bwinshi bwo gutega ku mikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Rugby, Tennis, Cricket, Hockey n’iyindi. Yose ushobora kuyitegaho mbere y’uko iba ndetse iri no kuba unyuze kuri https://winner.rw
Iyi sosiyete yihariye umukino witwa Aviator, Casino na Jackpot. By’umwihariko Jackpot itangira gukinwa ku mafaranga 500 Frw maze amakipe arindwi yahuza n’ibyo wateze ugatsindira miliyoni 65 Frw. Uyu mukino ukinwa buri cyumweru.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!