00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: U Rwanda rwegukanye umudali wa Feza mu Mikino Nyafurika y’abakina ari batatu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 December 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abakina ari batatu yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri, Turatsinze Olivier, ashyirwa mu bakinnyi beza bigaragaje mu Mikino Nyafurika ya "FIBA 3X3 Africa Cup".

Iyi mikino yari imaze iminsi itatu ibera muri Madagascar.

Ku Cyumweru, u Rwanda rwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Madagascar amanota 22-3.

Muri Basketball y’abakina ari batatu, iyo ikipe itsinze indi amanota 21 umukino uhita urangira n’iyo iminota yaba itarangiye.

Ni wo mukino rukumbi u Rwanda rwatsinzwe muri iri rushanwa kuko rwatsinze Centrafricaine amanota 21-19, rutsinda na Kenya 21-16.

Rwatsinze kandi Misiri amanota 21-13, mu gihe bigoranye rwatsinze Algérie amanota 21-20.

Muri 1/2, u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Bénin amanota 21-14 bityo rugera ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu mukino, rwandagajwe na Madagascar yarutsinze amanota 22-3 yegukana umudali wa zahabu.

Umunyarwanda Turatsinze Olivier yashyizwe mu ikipe y’abakinnyi beza b’irushanwa.

Mu bagore, u Rwanda ntabwo rwageze kure kuko rwasezerewe mu matsinda.

Muri rusange, iri rushanwa ryegukanywe na Madagascar yatwaye umudali wa zahabu mu bagabo n’abagore.

U Rwanda rwegukanye umudali wa Feza muri Africa Cup
Turatsinze Olivier yashyizwe mu ikipe y’irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .