00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: U Rwanda rwabonye itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 February 2025 saa 05:24
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Gabon amanota 81-71, ibona itike y’Igikombe cya Afurika ku nshuro ya karindwi.

U Rwanda rwagiye muri uyu mukino rusabwa kuwutsinda kuko rwari rwatsinzwe ibiri ibanza na Sénégal na Cameroun.

Iyi kipe yatangiranye umukino imbaraga, itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Ntore Habimana na Axel Mpoyo. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 24-16.

Mu gace ka kabiri, umukino wegeranye cyane amakipe yombi agendana mu manota. Karangiye Gabon ikayoboye n’amanota 18-17.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 41 kuri 34 ya Gabon.

U Rwanda rwongeye gusubirana imbaraga mu gace ka gatatu, Furaha Cadeau de Dieu na Ntore barutsindira amanota menshi. Aka gace karangiye, rwongereye ikinyuranyo kigera mu manota 11 (64-53).

Mu gace ka nyuma, umukino wongeye kwegerana ariko Gabon ikagerageza kwitwara neza. Icyakora ku rundi ruhande, u Rwanda ntirwemeraga ko ikinyuranyo kivamo.

Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Gabon amanota 81-71, rubona intsinzi rwasabwaga kugira ngo rubone itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

U Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa rutatumiwe mu 2011, mu gihe izindi nshuro zabaga ari ubutumire cyangwa rwaryakiriye.

Irushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 rizabera muri Angola tariki ya 12-24 Kanama 2025.

U Rwanda rwabonye itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025
Abagize Ikipe y'Igihugu bagaragaza akanyamuneza
U Rwanda rwaherukaga mu Gikombe cya Afurika mu 2021 ubwo cyaberaga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .