Irushanwa ry’uyu mwaka ryakinwe kuva tariki ya 24 Mata 2025, ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu mu bagabo n’andi atandatu mu bagore.
REG BBC na Patriots BBC ni zo zitarenze amatsinda mu bagabo naho izitararenze icyo cyiciro mu bagore ni Kepler W BBC na EAUR WBBC, zose zo mu Rwanda.
APR BBC yisubije igikombe mu bagabo nyuma yo gutsinda UGB amanota 94-92 ku mukino wa nyuma wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze agace ka mbere ku manota 20-16 naho UGB itsinda aka kabiri ku manota 18-17 (34-37). APR yongeye gutsinda agace ka gatatu ku manota 30-29 (67-63) mu gihe aka kane katsinzwe na UGB ku manota 29-27 (92-94).
Umunya-Ghana Amotoe James Kofi ukinira UGB ni we watsinze amanota menshi (26) muri uyu mukino, akurikirwa na Mohamed Doumbya bakinana, naho Chasson Randle na Nobel Boungou ba APR batsinda 17 bayanganya na Perrierre Steven.
APR yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Dar City yo muri Tanzania muri ½ mu gihe UGB yasezereye KPA yo muri Kenya.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Dar City itsinze KPA amanota 68-65.
Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na REG WBBC itsinze JKL Lady Dolphins yo muri Uganda amanota 65-61.
Ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na KPA WBBC itsinze APR WBBC amanota 72-58.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!