Uyu mukino w’ishiraniro wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2024 muri Petit Stade i Remera.
Wari utegerejwe cyane kuko harebwaga niba Patriots yabasha guhagarika APR BBC, cyangwa nayo igakomeza gushimangira ubuhangange bwayo muri uyu mwaka.
Umukino watangiye wihuta cyane n’amanota ari menshi kuko Elliot Cole na Aliou Diarra batsindiraga amakipe yombi.
Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 20 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, Kamirindi Olivier akorera mu ngata bagenzi be, atsinda amanota menshi.
Mu minota itanu ya mbere y’aka gace, Patriots yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (40-31).
Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 45 kuri 38 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu itangira kugarira bikomeye.
Mu minota ya nyuma, Patriots yihagazeho ibifashwamo n’ubunararibonye bw’abakinnyi.
Ku isegonda rya nyuma ry’aka gace, Cole yatsinze amanota atatu ari mu kibuga hagati, aka gace karangira Patriots ikiyoboye umukino na 56 kuri 49 ya APR.
Agace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yakihariye cyane kuko Patriots yari yarushye kubera abakinnyi bake bityo ntibasimburwe.
Habura iminota itatu, Ikipe y’Ingabo yayoboye umukino ku nshuro ya mbere n’amanota (60-59).
Mu masegonda 17 ya nyuma y’umukino, Patriots yarushaga APR BBC amanota abiri (67-65). Icyakora ku isegonda rya nyuma, Adonis Filer yatsinze amanota atatu yakoze ikinyuranyo.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots amanota 68-67, isoza imikino yayo ibanza ishimangiye umwanya wa mbere kandi idatsinzwe.
Aliou Diarra yatsinze amanota menshi muri uyu mukino, angana na 29, Cole Elliott atsinda 26 ku ruhande rwa Patriots BBC.
Imikino ibanza izarangira ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025, aho Tigers BBC izakina na Kepler saa 18:30, mu gihe saa 20:00, REG BBC izakina na Patriots BBC.



















Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!