00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC yifatiye ku gahanga FERWAFA yamuhagaritse imikino umunani

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 January 2022 saa 12:18
Yasuwe :

Kakooza Nkuriza Charles benshi bazi nka KNC akaba umuyobozi wa Radio1 na TV1 ndetse akaba n’umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru Gasogi United, yariye karungu yifatira ku gahanga Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ yamufatiye ibihano we atemera.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, kutitabira imikino itandatu ya Shampiyona no gutanga amande y’ibihumbi 150 Frw kubera amagambo yavuze kuri Muvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports n’umusifuzi Ahishakiye Balthazar.

Mu kiganiro ‘Rirarashe’ gitambuka kuri Radio1 na TV1, KNC yagize ati “Ureka kuvuga ugapfa wavuga ugapfa, aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye.”

Nyuma y’aya magambo KNC yahise agaruka ku kibazo cye na FERWAFA yamaze kumufatira ibihano bimuhagarika kuri stade imikino umunani irimo ibiri isubitse.

Ibi bihano yavuze ko ntacyo bimubwiye kuko n’ubundi nta kintu na kimwe yungukira mu kurebera umupira kuri stade.

Ati “Ubundi nungukira iki mu kuba najya kuri stade kureba umupira rimwe na rimwe uba umeze nko kureba muri ‘soudure’? Ku kibuga mvanayo iki? Ikintu navuga FERWAFA mufite akajagari kenshi noneho uwo bibabaje anjyane muri RIB kuko hariya ntabwo bihagije.”

KNC wari warakaye cyane yavuze ko ubunyamabanga bwa FERWAFA burwaye malaria.

Ati “Ubunyamabanga bwa FERWAFA burwaye Malaria. Ni gute watumiza umuntu undi yaratanze ikirego, uwo utumiye ntumumenyeshe n’ibyo aregwa?”

Ibi KNC yabihuje no kuba yaratumijwe muri FERWAFA mu masaha 12 ngo abe yitabye ibyo we yise ‘Ikubagahu’.

Ati “Ugasanga utumiye umuntu muri iryo kubagahu warangiza ukamuzana kuburana ibintu atigeze abona. FERWAFA mubanze mwivure ubwanyu! Twe ntabwo tuzabona umwanda mu nzu yacu ngo tuwite umutako kuko ari iwacu.”

Ikindi KNC yashinjije FERWAFA ni uko nta banga bagira, ati “Nk’ejo mbere y’uko mbona umwanzuro w’akanama gashinzwe imyitwarire, nabanje guhamagarwa n’umunyamakuru abimbaza. Mbere yo kumenyesha nyiri ubwite babanza kumenyesha abanyamakuru? Ibi ubwabyo ni uburwayi. Ntabwo twakwemera kuba mu kintu cy’umwuka kidafite uko cyubakitse.”

Yinjiye mu kibazo cy’ikirego yaburanyemo n’umuyobozi wa Kiyovu Sports, KNC yavuze ko yatunguwe no gusanga uwo bagiye kuburana muri FERWAFA we yohereje umunyamategeko.

Ati “None se iyo komisiyo ifite ubushobozi bwo gutumira umunyamategeko kuza guhagararira umuntu mu banyamuryango babiri? None se ni urukiko ruzwi rusanzwe? Biriya ubwabyo ni ikibazo.”

KNC avuga ko nyuma y’ibyo byose yari amaze kugarukaho we asanga arengana, asaba FERWAFA kubanza gutunganya mu nzu yabo mbere y’ibindi byose.

Uyu mugabo yavuze ko izi ari impamvu zikomeye zizatuma ajuririra ibyemezo yafatiwe muri komisiyo y’ubujurire.

KNC yasabiye abakozi ba FERWAFA kwirukanwa

Ikindi KNC yibanzeho muri iki kiganiro ni umuco wo kutagira ibanga avuga ko weze muri FERWAFA.

Ati "Ubundi ubunyamabanga bivuga ko haba harimo no kugira ibanga, kuki ikintu cyavugirwa muri FERWAFA kikagera mu itangazamakuru mbere y’uko kigera kuri nyiri ubwite?"

Yakomeje agira ati “Njye mfite ubushobozi, nakwirukana abitwa bose ko ari abakozi ba FERWAFA nkazana abandi. Ntabwo bibaho. Ni inde ushobora gufata amabanga ya federasiyo akajya kuyajugunya hanze.”

Uyu mugabo yasabye FERWAFA gukemura ibibazo bafite bakabona guhana abandi.

KNC ahamya ko we ntacyo bimubwiye kuba yahanwa na FERWAFA imikino umunani kuko nubundi ntacyo yungukirayo.

Ati “Ko bavuga imikino umunani gusa se? nibabigire umwaka wose njye ntacyo bimbwiye, wambwira ikintu nungukira ku kibuga iyo nagiye kureba umupira?”

KNC yahagaritswe imikino umunani irimo ibiri isubitswe

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere rivuga ko “inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal, nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yakinishije ikipe ya kabiri itsindwa na Gorilla FC ya nyuma igitego 1-0.

Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yabwiwe ko abayobozi b’amakipe bavugwaho ‘betting’, abwira umubajije ko yazabaza Perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we ubivugwaho cyane.

Si ibi KNC yahaniwe gusa kuko “Komisiyo yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw”.

Muri uyu mukino warangiye Gasogi United itsinzwe ibitego 3-2 kandi yari yayoboye n’ibitego 2-0, KNC ntiyishimiye ibyemezo byafashwe birimo guha Police FC umupira uteretse ku ikosa ritavugwaho rumwe, ukavamo igitego, asabira umusifuzi umuruho.

KNC yasabye FERWAFA ko yabanza gukemura ibibazo byayo kurusha guhana abantu
KNC yahagaritswe ku bibuga imikino umunani irimo ibiri isubitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .