Ni imikoranire ikubiye mu bufatanye izo sosiyete zombi zifitanye aho Winner Rwanda izajya itanga inkunga y’amafaranga kuri Waka Gym yo gufasha mu kugeza ibikoresho byo gukora siporo ahasorezwa Car Free Day.
Ubuyobozi bwa Winner Rwanda butangaza ko iyo nkunga igamije kongera umubare w’ibyo bikoresho ku buryo abitabira Car Free Day benshi bajya babasha kubona ibyo bakoresha.
Ubusanzwe Waka Gym yajyaga izana ibikoresho yonyine bikaba bikeya ku buryo hari nk’abakeneraga ibyo baterura ariko ntibabibone kuko babaga ari benshi.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Winner Rwanda, Gakwandi Aimé Chris, yavuze ko iyo nkunga bayitanze batagamije inyungu y’amafaranga ahubwo ari ugufasha abantu kugira ubuzima bwiza binyuze mu gukora siporo.
Yagize ati “ Nta nyungu y’amafaranga tugamije ahubwo ni ibikorwa bigamije gufasha umuryango mugari. Dusanzwe dukorana n’abantu bo muri siporo, rero twarebye abitabira Car Free Day dusanga twabafasha kongera ibikoresho bakenera aho bayisoreza kuko Waka Gym yari yarabitangiye yonyine. Twajemo ngo dufatanye abantu babashe kubona ibikoresho byo muri gym bakoresha".
Gakwandi yongeyeho ko ibyo banabyitezeho umusaruro wo gukundisha abantu siporo.
Ati “Hari abantu baba bakunze gukora nka siporo zo kwiruka gusa ariko bazamenya uko gym ikora n’umamaro wayo by’umwihariko nk’iyo ushaka kugabanya ibilo, iyo ukeneye kubaka umuburi n’ibindi. Bizatuma n’abo badakunda izo kwiruka bagira umuco wo kuza muri Car Free Day kuko bazasanga hari na gym basanzwe bamenyereye".
Ubu bufatanye bw’izo sosiyete zombi bwatangirijwe kuri imwe muri site zisorezwaho siporo rusange ya Kigali Heights ku itariki 25 Nzeri 2024.
Ubuyobozi bwa Winner Rwanda butangaza ko bushaka kwagura iyo gahunda ikagera no ku zindi site nk’iyo muri ULK, kuri RP Kicukiro, ku biro by’Umujyi wa Kigali no kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.
Serivise za Winner Rwanda ziboneka unyuze kuri Www.winner.rw .Ushobora no kuzisanga ku mashami arindwi ifite muri Kigali harimo iriherutse gufungurwa mu Mujyi Rwagati hafi y’Isoko rya Nyarugenge n’i Nyamirambo hafi yo kuri 40.
Bateganya kandi ko bitarenze uyu mwaka, bazaba bafunguye andi mashami mu ntara z’Igihugu mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!