Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, ni bwo yatangiye uru rugendo rurimo kubera kuri ‘tapis’ yagenewe gukoreramo siporo iherereye hafi ya Kigali Golf Resort & Villas.
Ni igikorwa ari gukora afatanyije na Radisson Blu Hotel & Convention Centre ndetse na Rwanda Cancer Relief (Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abarwaye Kanseri ukanakora ubuvugizi ku bayirwaye mu Rwanda).
Wilson yatangiye uru rugendo rwo muri uyu muhanda wa kilometero 2,4, ari kumwe na bamwe mu bari kumufasha n’abandi bifuje gukorana na we bari bazindukiye muri uyu muhanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Rwanda Cancel Relief, Mizero Alain Fabrice, yavuze ko ari igikorwa gikwiriye ubukangurambaga buhagije kuko gituma benshi b’amikoro make babona ubufasha mu kwivuza Kanseri.
Ati “Ni igikorwa cyiza kuko umusaruro wacyo uragaragara kuko utuma dufasha abarwayi ba Kanseri mu buryo butandukanye cyane cyane abo mu ntara baza kwivuriza i Kigali. Ubushize hakusanyijwe miliyoni 8 Frw, kuri iyi nshuro twizeye ko bizikuba kabiri.”
Abantu bifuza kugendana na we, agenda abaganiriza ku ndwara ya kanseri, uburyo yirindwa, gusobanukirwa ibimenyetso byayo n’ingamba mu kuyirwanya.
Wilson ahamagarira buri wese kumushyigikira muri icyo gikorwa yiyemeje gukora, dore ko atari ubwa mbere abikoze kuko mu 2024 yakoze siporo yo kwiruka akoresheje ‘Treadmill’.
Uyu mwongereza w’imyaka 46, amenyerewe cyane mu kazi ko gufotora inyoni zo mu Rwanda, ndetse mu 2023 yashyize hanze igitabo yise "Falling for the Birds of Kigali", gikubiyemo ubwoko butandukanye bw’inyoni ziboneka mu Mujyi wa Kigali.















Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!