00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Will Wilson yatangiye gukora siporo y’amasaha 24 yitezwemo arenga miliyoni 15 Frw yo kurwanya kanseri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 May 2025 saa 03:15
Yasuwe :

Umuhanga mu gufata amafoto y’inyoni, Will Wilson, yatangiye igikorwa cyo kumara amasaha 24 akora siporo yo kugenda n’amaguru akusanya arenga miliyoni 15 Frw y’inkunga yo gufasha abafite uburwayi bwa kanseri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, ni bwo yatangiye uru rugendo rurimo kubera kuri ‘tapis’ yagenewe gukoreramo siporo iherereye hafi ya Kigali Golf Resort & Villas.

Ni igikorwa ari gukora afatanyije na Radisson Blu Hotel & Convention Centre ndetse na Rwanda Cancer Relief (Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abarwaye Kanseri ukanakora ubuvugizi ku bayirwaye mu Rwanda).

Wilson yatangiye uru rugendo rwo muri uyu muhanda wa kilometero 2,4, ari kumwe na bamwe mu bari kumufasha n’abandi bifuje gukorana na we bari bazindukiye muri uyu muhanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Rwanda Cancel Relief, Mizero Alain Fabrice, yavuze ko ari igikorwa gikwiriye ubukangurambaga buhagije kuko gituma benshi b’amikoro make babona ubufasha mu kwivuza Kanseri.

Ati “Ni igikorwa cyiza kuko umusaruro wacyo uragaragara kuko utuma dufasha abarwayi ba Kanseri mu buryo butandukanye cyane cyane abo mu ntara baza kwivuriza i Kigali. Ubushize hakusanyijwe miliyoni 8 Frw, kuri iyi nshuro twizeye ko bizikuba kabiri.”

Abantu bifuza kugendana na we, agenda abaganiriza ku ndwara ya kanseri, uburyo yirindwa, gusobanukirwa ibimenyetso byayo n’ingamba mu kuyirwanya.

Wilson ahamagarira buri wese kumushyigikira muri icyo gikorwa yiyemeje gukora, dore ko atari ubwa mbere abikoze kuko mu 2024 yakoze siporo yo kwiruka akoresheje ‘Treadmill’.

Uyu mwongereza w’imyaka 46, amenyerewe cyane mu kazi ko gufotora inyoni zo mu Rwanda, ndetse mu 2023 yashyize hanze igitabo yise "Falling for the Birds of Kigali", gikubiyemo ubwoko butandukanye bw’inyoni ziboneka mu Mujyi wa Kigali.

Will Wilson yatangiranye siporo n'Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Centre, Rob Kucera
Urugendo rwa Will Wilson azarufatanya na Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Centre
Benshi bari kumwegera akabaganiriza ku ndwara ya kanseri
Mu muhanda hagati hashyizwemo aho abifuza amazi bayafatira
Will Wilson ni we uri kuyobora abari kumufasha mu rugendo
Umuhanda uri gukorerwamo iki gikorwa ureshya na metero 2400
Abari kwitabira iki gikorwa bari gusuzumwa kanseri ku buntu
Hateguwe abashobora gufasha abagirira ikibazo mu rugendo hagati
Kanseri y'Ibere ni imwe mu zikorerwa ubukangurambaga muri uru rugendo
Igikorwa cyitabiriwe n'abanyamahanga batuye mu Rwanda
Will Wilson akora urugendo adakoresha imbaraga nyinshi
Will Wilson azasoza uru rugendo ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi
Will Wilson ni Umwongereza wiyemeje kurwanya kanseri mu Rwanda

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .