Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, ni bwo Will Wilson yageze ku musozo w’urugendo rwe rw’amaze amasaha 24 rubera mu muhanda ukorerwamo siporo uherereye i Nyarutarama.
Muri uru rugendo rwe yisunzwe n’abantu b’ingeri zose barimo n’abo mu nzego za leta, ndetse kuri iki Cyumweru akaba yakoranye n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka.
Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel & Convention Centre itera inkunga iki gikorwa, Rob Kucera, yavuze ko kigiye kujya kiba buri mwaka mu rwego rwo kugabanya kanseri ku kigero cyo hejuru.
Ati “Uyu munsi tubonye ko byose bishobaka, ni yo mpamvu iki gikorwa kigiye kujya kiba buri mwaka. Umwaka utaha kigomba kuba cyitwa ‘Walk With Rosine’ aho kuba ‘Walk With Will’, kuko Rosine [Bazongere] yagaragaje imbaraga zidasanzwe kugira ngo asozanye na we.”
MInisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki gikorwa kiri mu mujyo w’ibindi byose urwego rw’ubuzima ruri gukora kugira ngo indwara ya kanseri ihitana benshi mu Rwanda igabanuke.
Ati “Mwakoze ibidasanzwe kuko natwe dushyikiye abarwanya kanseri bose kuko ni ikibazo kibangamiye ubuzima bw’abantu mu Rwanda no ku Isi yose. Muri zo harimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere ndetse n’izindi.”
“Minisiteri y’Ubuzima ibari inyuma kugira ngo mukomeze kubwira abantu ko iyo kanseri imenywe hakiri kare ishobora kuvurwa kandi igakira.”
Iki gikorwa cyakusanyirijwemo arenga miliyoni 3 Frw yanyujijwe kuri telefone, abarenga 250 bapimwa kanseri ku buntu.
Imibare y’Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan, igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%. Mu 2024 abagera ku 5500 bayisanzwemo, mu gihe abarenga 3000 yabahitanye.






















Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!