00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Will Wilson na Rosine Bazongere basoje siporo y’amasaha 24 yakuwemo inkunga yo kurwanya kanseri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 May 2025 saa 01:11
Yasuwe :

Will Wilson yafashijwe na Rosine Bazongere, bakora siporo yo kugenda n’amaguru yamaze amasaha 24, ikusanyirizwamo inkunga irenga miliyoni 3 Frw yo gufasha abarwayi ba kanseri mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, ni bwo Will Wilson yageze ku musozo w’urugendo rwe rw’amaze amasaha 24 rubera mu muhanda ukorerwamo siporo uherereye i Nyarutarama.

Muri uru rugendo rwe yisunzwe n’abantu b’ingeri zose barimo n’abo mu nzego za leta, ndetse kuri iki Cyumweru akaba yakoranye n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka.

Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel & Convention Centre itera inkunga iki gikorwa, Rob Kucera, yavuze ko kigiye kujya kiba buri mwaka mu rwego rwo kugabanya kanseri ku kigero cyo hejuru.

Ati “Uyu munsi tubonye ko byose bishobaka, ni yo mpamvu iki gikorwa kigiye kujya kiba buri mwaka. Umwaka utaha kigomba kuba cyitwa ‘Walk With Rosine’ aho kuba ‘Walk With Will’, kuko Rosine [Bazongere] yagaragaje imbaraga zidasanzwe kugira ngo asozanye na we.”

MInisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki gikorwa kiri mu mujyo w’ibindi byose urwego rw’ubuzima ruri gukora kugira ngo indwara ya kanseri ihitana benshi mu Rwanda igabanuke.

Ati “Mwakoze ibidasanzwe kuko natwe dushyikiye abarwanya kanseri bose kuko ni ikibazo kibangamiye ubuzima bw’abantu mu Rwanda no ku Isi yose. Muri zo harimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere ndetse n’izindi.”

“Minisiteri y’Ubuzima ibari inyuma kugira ngo mukomeze kubwira abantu ko iyo kanseri imenywe hakiri kare ishobora kuvurwa kandi igakira.”

Iki gikorwa cyakusanyirijwemo arenga miliyoni 3 Frw yanyujijwe kuri telefone, abarenga 250 bapimwa kanseri ku buntu.

Imibare y’Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan, igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%. Mu 2024 abagera ku 5500 bayisanzwemo, mu gihe abarenga 3000 yabahitanye.

Abafashije Will Wilson bakoraga urugendo rungana n'ibilometero 2,4
Rosine Bazongere na we yakoze siporo y'amasaha 24
Minisitiri Nkurikiyinka yifatanyije na Will Wilson muri siporo yo kurwanya kanseri
Ni siporo yateguwe na Will Wilson mu rwego rwo gukora ubukangurambaga ku ndwara ya kanseri
Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Rob Kucera, yifatanyije na Will Wilson
Rwari urugendo rudasanzwe kuri Will Wilson
Will Wilson yasoje iyi siporo afite umunaniro udasanzwe
Benshi bari bategereje Will Wilson wari ukoze ibitisukirwa na buri wese
Will Wilson asanzwe akora ubundi bukangurambaga ku ndwara ya kanseri
Rosine Bazongere ntatangwa muri siporo ziharanira gufasha
Umuryango wa Will Wilson wamwakiranye yombi
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye Will Wilson wakoze ibidasanzwe
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yaganiriye na Rosine Bazongere wari umaze gukora siporo y'amasaha 24
Will Wilson na Rosine Bazongere bashimiwe na buri wese
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko hakwiriye imbaraga nyinshi mu kurwanya kanseri

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .