00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Will Wilson yakoreye i Kigali siporo y’amasaha 24 ataruhutse

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 June 2024 saa 04:08
Yasuwe :

Umwanditsi akaba n’umuhanga mu gufata amafoto cyane cyane ay’inyoni, Will Wilson ari mu gikorwa cyo kumara amasaha 24 akora siporo yo kugenda n’amaguru ku mpamvu zo gukangurira abantu kurwanya kanseri y’ibere no gukusanya inkunga y’abafasha abafite ubwo burwayi.

Ni igikorwa yakoreye kuri Radisson Blu agitangira ku wa Mbere, tariki ya 3 Kamena 2024, yifashishije igikoresho cyabugenewe gusanzwe kiba mu nzu z’imyitozo cya ‘Treadmill’, agisoza kuri uyu wa Kabiri.

Mbere yo kugitangira yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ahamagarira buri wese kumushyigikira byaba na ngombwa akaba yanyura aho yakorereraga cyane ko yari yateguye n’indi Treadmill yakwifashishwa n’abamugenderera.

Ni nyuma y’uko arebye agasanga Kanseri y’ibere ari indwara ifata abarenga miliyoni 2 ku Isi bityo agatanga umusanzu we mu kuyirinda no kuyivuriza ku gihe.

Mu biyemeje kumufasha muri iki gikorwa harimo Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra, Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda Dr. Brian Chirombo, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Cooperation, Amb. Christine Nkulikiyinka, Jackie Lumbasi wahoze ari Umuyobozi wa Royal FM n’abandi.

Si ugukora siporo gusa kuko Wilson avuga ko ashaka no gukusanya amafaranga yo gufasha Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abarwaye Kanseri ukanakora ubuvugizi ku bayirwaye mu Rwanda (Rwanda Cancer Relief).

Uyu mwongereza w’imyaka 46, mu mwaka ushize yashyize hanze igitabo yise "Falling for the Birds of Kigali", gikubiyemo ubwoko butandukanye bw’inyoni ziboneka mu Mujyi wa Kigali agamije kwimakaza ubukerarugendo bushingiye ku nyoni i Kigali.

Amb. Christine Nkulikiyinka ari mu bashyigikiye Will Wilson
Abantu b'ingeri zose bari gufatanya na Will Wilson
Umuyobozi mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda Dr. Brian Chirombo yifatanyije na Will Wilson
Jackie Lumbasi ntabwo yatanzwe ahabereye iki gikorwa
Will Wilson ni umuhanga mu gufata amafoto ndetse no kwandika ibitabo
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Belén Calvo Uyarra ashyigikiye ibikorwa bya Will Wilson
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yafatanyije na Will Wilson mu bukangurambaga bwo kurwanya Kanseri y'Ibere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .