00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wheelchair Basketball: Amakipe azahatanira igikombe cya Shampiyona yamenyekanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 February 2025 saa 01:10
Yasuwe :

Imikino y’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona ya Wheelchair Basketball yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yasize hamenyekanye amakipe azahatanira igikombe mu bagabo n’abagore.

Iyi mikino yabereye muri Gymnase ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) i Remera ku Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025.

Mu bagabo yari yitabiriwe n’amakipe atandatu akina Shampiyona y’uyu mwaka ari yo Gasabo, Kicukiro, Musanze, Gicumbi, Bugesera na Indangamirwa.

Mu mikino yabaye, Gasabo yatsinze Kicukiro amanota 28-10, ariko na yo yihimura kuri Gicumbi iyitsinda amanota 28-10 mu gihe Bugesera yanyagiye Indagamirwa ikayitsinda amanota 48-3 naho Musanze igatsinda Gasabo amanota 34-30.

Mu bagore hakina amakipe atatu arimo Move Dream, habaye umukino umwe, aho Kicukiro yatsinze Gasabo amanota 20-10.

Iyi mikino yose yabaye yasize hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma yo guhatanira Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Mu bagabo, umukino wa nyuma uzahuza Musanze na Bugesera mu gihe umwanya wa gatatu uzahatanirwa na Indangamirwa na Gasabo.

Mu bagore, igikombe kizahatanirwa na Gasabo izisobanura na Kicukiro muri iyi mikino ya nyuma izaba tariki ya 20 Mata 2025.

Mu mwaka ushize, Eagles yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Bagabo naho Gasabo icyegukana mu Bagore.

Gasabo izahatanira umwanya wa gatatu mu bagabo
Ikipe ya Musanze izakina umukino wa nyuma mu bagabo
Gasabo yatsinzwe na Musanze mu mukino wabaye ku Cyumweru
Ikipe ya Bugesera yitwaye neza, igera ku mukino wa nyuma mu bagabo
Kicukiro yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2024
Umukino wa Kicukiro na Gasabo uba ukomeye mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .