Iyi mikino yabereye muri Gymnase ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) i Remera ku Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025.
Mu bagabo yari yitabiriwe n’amakipe atandatu akina Shampiyona y’uyu mwaka ari yo Gasabo, Kicukiro, Musanze, Gicumbi, Bugesera na Indangamirwa.
Mu mikino yabaye, Gasabo yatsinze Kicukiro amanota 28-10, ariko na yo yihimura kuri Gicumbi iyitsinda amanota 28-10 mu gihe Bugesera yanyagiye Indagamirwa ikayitsinda amanota 48-3 naho Musanze igatsinda Gasabo amanota 34-30.
Mu bagore hakina amakipe atatu arimo Move Dream, habaye umukino umwe, aho Kicukiro yatsinze Gasabo amanota 20-10.
Iyi mikino yose yabaye yasize hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma yo guhatanira Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Mu bagabo, umukino wa nyuma uzahuza Musanze na Bugesera mu gihe umwanya wa gatatu uzahatanirwa na Indangamirwa na Gasabo.
Mu bagore, igikombe kizahatanirwa na Gasabo izisobanura na Kicukiro muri iyi mikino ya nyuma izaba tariki ya 20 Mata 2025.
Mu mwaka ushize, Eagles yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Bagabo naho Gasabo icyegukana mu Bagore.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!