Weekend itazibagirana kuri Djokovic, Ansu Fati na Lewis Hamilton….ibyaranze impera z‘icyumweru mu mikino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Nomero ya mbere muri Tennis mu bagabo; Novak Djokovic, yaraye akuwe mu irushanwa rya US Open, nyuma yo gukubita umusifuzi wo ku ruhande w’umugore agapira nubwo atabishakaga.

Djokovic w’imyaka 33, yagaragaje uburakari nyuma yo gutsindwa amanota 6-5 ubwo yakinaga n’Umunya-Espagne Pablo Carreno Busta.

Uyu munya-Serbia, yakuye agapira mu mufuka, agakubitisha ‘racket’ atarebye aho agateye, gafata umusifuzi wo ku ruhande wari hanze y’ikibuga, kamukubita ku ijosi.

Uyu musifuzikazi yahise yicara hasi agaragaza ko yababaye mu gihe bagenzi be bagiye kureba niba ntacyo abaye ndetse na Novak Djokovic arahagera ngo amwihanganishe, anamusabe imbabazi.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Djokovic n’abayoboye irushanwa, hemejwe ko uyu mukinnyi asezerewe, aho Ishyirahamwe rya Tennis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryatangaje ko “hashingiwe ku mategeko arigenga, buri mukinnyi aba agomba kureba aho ateye umupira niba ntacyo wangiza.”

Uretse gukurwa mu irushanwa, Djokovic aratakaza amanota yari amaze gukorera muri US Open, amufasha kongera ayo asanganywe ku rutonde ndetse azacibwa amande ku mafaranga yatsindiye.

Djokovic yari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka rya US Open, rikaba irya 18 rikomeye ‘Gland Slam’ yari kuba yegukanye.

Umukinnyi utari Novak Djokovic, Roger Federer na Rafael Nadal azatwara iri rushanwa rikomeye kuva Stan Wawrinka yegukanye US Open mu 2016.

Novak Djokovic yasezerewe muri US Open nyuma yo gukubita agapira umusifuzikazi ku ijosi
Djokovic yahise azinga ibikapu asohoka mu kibuga ahaberaga umukino i New York

Tour de France 2020: Adam Yates yatakaje umwambaro w’umuhondo wambawe na Primož Roglič

Umunya-Slovenie Tadej Pogacar ukinira UAE-Team Emirates yegukanye agace ka cyenda ka Tour de France 2020 nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 55 n’amasegonda 17 ku ntera y’ibilometero 153 ubwo isiganwa ryavaga i Laruns ryerekeza i Pau ku Cyumweru.

Umwongereza Adam Yates wari wambaye umwambaro w’umuhondo, yanikiwe mu kazumuko ka nyuma, bituma atakaza uyu mwambaro wafashwe na Primož Roglič.

Ku myaka 21, Tadej Pogacar yabaye umukinnyi ukiri muto wegukanye agace k’isiganwa rya Tour de France kuva bikozwe na Lance Armstrong mu 1993.

Kuri uyu wa mbere, abakinnyi bararuhuka, bazasubire mu muhanda ku wa Kabiri bakora intera y’ibilometero 168.5 mu gace ka 10 kazava ku Kirwa cya Oléron, kerekeza ku Kirwa cya Ré.

Abakinnyi batanu ba mbere mu gace ka cyenda

  1. Tadej Pogacar (Slo/UAE-Team Emirates) 3h 55mins 17secs
  2. Primož Roglič (Slo/Jumbo Visma) ibihe bimwe
  3. Marc Hirschi (Swi/Sunweb)
  4. Egan Bernal (Col/Ineos Grenadiers)
  5. Mikel Landa (Spa/Bahrain McLaren)

Batanu ba mbere ku rutonde rusange kugeza ubu

  1. Primož Roglič (Slo/Jumbo-Visma) 38h 40mins 01secs
  2. Egan Bernal (Col/Ineos Grenadiers) +21secs
  3. Guillaume Martin (Fra/Cofidis) +28secs
  4. Romain Bardet (Fra/AG2R-La Mondiale) +30secs
  5. Nairo Quintana (Col/Arkea-Samsic) +32secs
Umunya-Slovenie Tadej Pogacar ukinira UAE-Team Emirates yegukanye agace ka cyenda ka Tour de France 2020

Ansu Fati yakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 95

Mu mukino wa UEFA Nations League, Espagne yatsinzemo Ukraine ibitego 4-0 ku Cyumweru, umukinnyi ukiri muto Ansu Fati yakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 95.

Ansu Fati wari wakoreweho ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Sergio Ramos, yatsindiye Espagne igitego cya gatatu, aba umukinnyi ukiri muto utsindiye ikipe y’igihugu cye ku myaka 17 n’iminsi 311.

Fati wavukiye muri Guinée-Bissau, akerekeza muri Espagne afite imyaka itandatu, asanzwe kandi ari we mukinnyi watsinze igitego muri Champions League na La Liga, ari muto kurusha abandi.

Ansu Fati yabaye umukinnyi muto utsindiye ikipe y'igihugu ya Espagne nyuma y'imyaka 95

Pierre Gasly yegukanye isiganwa rya Formula 1 ryabereye mu Butaliyani

Umufaransa Pierre Gasly ukinira Alpha Tauri, ni we wegukanye isiganwa rya F1 ryabaye ku Cyumweru i Monza mu Butaliyani.

Gasly yabonye iyi ntsinzi nyuma y’uko Lewis Hamilton wari wayoboye isiganwa igihe kirekire, yafatiwe ibihano by’amasegonda 10, birangira abaye uwa karindwi, imyanya ibiri inyuma ya Valtteri Bottas bakinana muri Mercedes.

Mu mpera z’iki cyumweru nabwo hazaba irindi siganwa mu Butaliyani, ribera i Tuscany, rikazaba ari irya 1000 ku ikipe ya Ferrari iri mu bihe bibi itigeze igira kuva mu 1984.

Umupilote wa Ferrari uri hafi ku rutonde ni Charles Leclerc wa karindwi n’amanota 45 mu gihe Sebastian Vettel afite amanota 16 ku mwanya wa 13.

Hamilton aracyayoboye urutonde rusange n’amanota 164, akurikiwe na Valtteri Bottas ufite amanota 117.

Umufaransa Pierre Gasly yegukanye Grand Prix yabereye i Monza mu Butaliyani

NBA: Lakers yatsinze Houston Rockets zinganya umukino 1-1

Imikino ya play-offs muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), yakomeje mu ijoro ryakeye, aho Los Angeles Lakers yatsinze Houston Rockets amanota 117-109, zombi zinganya umukino 1-1.

Umukino wa gatatu hagati y’aya makipe yombi yo mu gace k’Uburengerazuba, uteganyijwe ku wa Gatatu.

Undi mukino wabaye, mu gace k’Uburasirazuba, Milwaukee Bucks yavukinikishije Giannis Antetokounmpo, yatsinze umukino wa mbere mu iri kuyihuza na Miami Heat ku manota 118-115.

Miami Heat iyoboye n’imikino 3-1 mu gihe uwa gatanu uzahuza amakipe yombi ku wa Gatatu.

Giannis Antetokounmpo yongeye kugira ikibazo cy'akabombampori ubwo Milwaukee Bucks yatsindaga Miami Heat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .