00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Virgil van Dijk yongereye amasezerano muri Liverpool

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 April 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu Bwongereza, ahiga kurushaho kwandikana na yo amateka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, ni bwo Liverpool yatangaje ko yasinyishije Virgil van Dijk amasezerano mashya azamugeza mu 2027.

Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu myugariro agaragaza ko afitanye igihango na Liverpool ndetse abakunzi bayo bamutera imbaraga zo kuyigumamo.

Ati “Ndi umunyamugisha kandi ni ishema gukinira Liverpool. Aha ni ahantu njye n’umuryango wanjye dukwiriye kuba turi. Nkunda umujyi, nkunda ikipe nkunda abafana, nkunda abakinnyi bagenzi banjye, nkunda buri kimwe cyose gikikije Liverpool.”

“Abantu bayo batuma numva ndi kavukire hano i Liverpool. Iyo wageze kuri ibi bigwi byose ukabona icyo bivuze ku bantu baho n’abandi bakunda Liverpool ku Isi, wumva wakomeza ugakora ibirenze kurushaho. Byose ni ukubera Liverpool.”

Hashize imyaka irenga irindwi Virgil ageze muri Liverpool FC. Mu 2018 ni bwo yahawe ikaze kuri Anfield avuye muri Southampton, ahita akomeza kugaragaza ko ari umwe muri ba myugariro beza bari ku Isi.

Kuva yayigeramo amaze kuyikinira imikino 314, ayitsindira ibitego 27 ndetse anayihesha ibikombe birindwi birimo icya Shampiyona, icya UEFA Champions League, FIFA Club World Cup, UEFA Super Cup, FA Cup na bibiri bya League Cup.

Uyu yongereye amasezerano nyuma ya rutahizamu Mohamed Salah, na we watangajwe ko azaguma muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Virgil van Dijk yagejeje Liverpool ku bikombe bitandukanye birimo na FA Cup
Virgil van Dijk ni umwe mu bakinnyi beza Liverpool ifite mu bwugarizi
Virgil van Dijk azageza mu 2027 ari umukinnyi wa Liverpool
Virgil van Dijk yafashije Liverpool kwegukana UEFA Champions League
Virgil van Dijk amaze kuryoherwa no gutura mu mujyi wa Liverpool
Liverpool yongereye amasezerano Virgil van Dijk
Myugariro Virgil van Dijk ari muri Liverpool kuva mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .