Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, ni bwo Liverpool yatangaje ko yasinyishije Virgil van Dijk amasezerano mashya azamugeza mu 2027.
Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu myugariro agaragaza ko afitanye igihango na Liverpool ndetse abakunzi bayo bamutera imbaraga zo kuyigumamo.
Ati “Ndi umunyamugisha kandi ni ishema gukinira Liverpool. Aha ni ahantu njye n’umuryango wanjye dukwiriye kuba turi. Nkunda umujyi, nkunda ikipe nkunda abafana, nkunda abakinnyi bagenzi banjye, nkunda buri kimwe cyose gikikije Liverpool.”
“Abantu bayo batuma numva ndi kavukire hano i Liverpool. Iyo wageze kuri ibi bigwi byose ukabona icyo bivuze ku bantu baho n’abandi bakunda Liverpool ku Isi, wumva wakomeza ugakora ibirenze kurushaho. Byose ni ukubera Liverpool.”
Hashize imyaka irenga irindwi Virgil ageze muri Liverpool FC. Mu 2018 ni bwo yahawe ikaze kuri Anfield avuye muri Southampton, ahita akomeza kugaragaza ko ari umwe muri ba myugariro beza bari ku Isi.
Kuva yayigeramo amaze kuyikinira imikino 314, ayitsindira ibitego 27 ndetse anayihesha ibikombe birindwi birimo icya Shampiyona, icya UEFA Champions League, FIFA Club World Cup, UEFA Super Cup, FA Cup na bibiri bya League Cup.
Uyu yongereye amasezerano nyuma ya rutahizamu Mohamed Salah, na we watangajwe ko azaguma muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.
The show goes on. pic.twitter.com/kpuiXOt7GZ
— Liverpool FC (@LFC) April 17, 2025







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!