Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024, ni bwo FIFA yatanze ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, amakipe ndetse n’abatoza beza mu bagabo ndetse n’abagore.
Vinicius wegukanye iki gihembo yahize Lionel Messi wari ufite igiheruka, ndetse na bagenzi bafatanyije kwegukana UEFA Champions League nka Jude Bellingham, Dani Carvajal, Federico Valverde na Kylian Mpappe uri gukina muri Real Madrid.
Vini yabaye Umunya-Bresil wa gatandatu utwaye iki gihembo nyuma ya Ronaldo Luiz Nazario, Rivaldo Vítor Borba Ferreira, Romário de Souza Faria, Ronaldinho na Kaka.
Iki gihembo mu bagore cyatwawe na Aitana Bonmatí wa FC Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yegukanye iki gihembo nk’umutoza mwiza kurusha abandi, umunyezamu wa Argentine Emiliano Martínez, na we yongera kucyisubiza nk’umuzamu witwaye neza.
Muri iri joro hatangiye gutangwa igihembo gishya gihabwa uwatsinze igitego cyiza mu bagore ’Marta Award’, kikaba cyatwawe na Marta Vieira da Silva ari na we wacyitiriwe.
Igihembo cy’igitego cyiza mu bagabo muri uyu mwaka (Puskás Award) cyatwawe na Alejandro Garnacho wa Manchester United, wagitsinze Everton.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!