00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwiragiye Marc yasobanuye iby’amakimbirane avugwa muri Federasiyo ya Kung-Fu Wushu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa KungFu Wushu, Uwiragiye Marc, yavuze ko amakimbirane n’ubwumvikane buke bivugwa muri iri Shyirahamwe bishingiye ku mutungo ndetse hari n’abashatse kubyuririraho ngo bakureho ubuyobozi buhari.

Uyu munsi, Kung-Fu Wushu ifite Komite Nyobozi yatowe mu 2022 ndetse hakaba n’abandi bavuga ko baheruka gutorwa by’agateganyo nyuma yo kweguzwa kw’abasanzwe ku buyobozi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Kung-Fu Wushu, Uwiragiye Marc, yavuze ko ibi byose byahereye ku kutumvikana ku bijyanye igenzura ry’umutungo byabaye hagati ya Komite Ngenzuzi na Komite Nyobozi.

Kwifuza gukora iri genzura ku banyamuryango ndetse na Komite Ngenzuzi byose byaturutse ku irushanwa rya shampiyona y’abakiri bato ya 2024 ryabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 18 Kanama 2024.

Abanyamuryango ndetse na Komite Ngenzuzi bahereye kuri iri rushanwa, bavuze ko batumva uburyo ngo ryakoreshejwemo 6,285,000 Frw, mu gihe bo bavuga ko umuterankunga wabo mukuru ari we Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yabahaye miliyoni 30 Frw zagombaga gukoreshwa bityo ko harimo amafaranga atakoreshejwe.

Gusa ibyo gusaba igenzura ry’umutungo ntabwo ari ibya vuba kuko mu Nteko Rusange yateranye tariki 5 Gicurasi 2024, abanyamuryango ngo basanze hari imicungire mibi y’umutungo bakurikije ubugenzuzi bwakorewe umwaka wa 2022 wonyine, aho muri iyi nama itararangiye abanyamuryango basabye Perezida Uwiragiye Marc, kuzatumiza Inteko Rusange idasanzwe yari kuba tariki 21 Nyakanga 2024 hakagenzurwa imyaka ya 2017, 2018, 2019 na 2020.

Kuri iki kibazo, Uwiragiye Marc yasobanuye ko byonyine bitari bikurikije amategeko kuba Komite Ngenzuzi yarasabaga gukora ubugenzuzi ku mutungo muri iyo myaka kuko icyo gihe itari yakabayeho dore ko yashyizweho mu 2022 ubwo uyu mugabo yatorerwaga manda nshya y’imyaka itanu izageza mu 2027, nyuma yo gusoza imyaka itanu ya mbere yari yatorewe mu 2017.

Impande zombi zakomeje kutumvikana byatumye hitabazwa Komite Nkemurampaka, yahuje uruhande rwa Komite iyobowe na Uwiragiye Marc na Komite Ngenzuzi higirwa hamwe icyakorwa kugira ngo amakimbirane arangire.

Uyu muyobozi avuga ko uku guhura kwabayeho ariko bananirwa kumvikana igihe igenzura ryakorerwa, kuko Komite Ngenzuzi yifuzaga ko ihita irikora, nyamara we na Komite ye bagasaba ko ryakorwa nyuma ya shampiyona ya 2024, yo kugeza ubu itazanaba kubera aya makimbirane yatumye hari abanyamuryango bagumutse, akavuga ko bagumuwe n’abantu bamwe na bamwe kandi ari bo bafite amakipe akina.

Ati "Bumva ko ngo dukoze irushanwa, amafaranga twayarya tukagenda. Ikindi bashakaga gufata impapuro zose ngo bazijyane iwabo, muri make habayeho kutumvikana ku buryo igenzura ryakorwamo. Ntabwo bakabaye badufata gutyo kandi bazi aho umukino twawukuye n’aho tuwugejeje uyu munsi."

Uwiragiye Marc yavuze ko ibibazo bivugwa muri Federasiyo ya Kung-Fu Wushu bishingiye ku mutungo ndetse bamwe bashatse kubyuriraho batanyuze mu nzira zikwiye

Hatowe indi Komite yiswe iy’agateganyo

Mu gihe ibi byose byabaga, Komite Ngenzuzi igizwe na Muhawenima Gad uyiyoboye, yungirijwe na Ndagijimana Emile ndetse n’Umunyamabanga wayo Mukandera Primitive, bafite igice cy’abanyamuryango bamwe, tariki 13 Ukwakira 2024, banditse batumiza inteko rusange idasanzwe, Uwiragiye Marc avuga ko yatumijwe binyuranyije n’amategeko.

Yabaye ku wa 13 Ukwakira 2024, ndetse inaberamo amatora yashyizeho Komite Nyobozi y’agateganyo iyobowe na Ishimwe Valens nk’uko amwe mu mabaruwa yasinyeho abigaragaza, bivuze ko ubu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu-Wushu ubu rifite ubuyobozi bubiri butandukanye.

Nyuma y’uko hari hatowe indi Komite Nyobozi, Uwiragiye Marc tariki 23 Ukwakira 2024, yandikiye ibaruwa Komite Olempike y’u Rwanda, ayisaba gutesha agaciro ubu buyobozi ariko ikurikirwa n’iyanditswe na Komite yiyise iy’agateganyo iyobowe na Ishimwe Valens ku wa 30 Ukwakira 2024, babwira uru rwego ko rutabiha agaciro kuko ngo basanze hari imicungire idahwitse y’umutungo, hagendewe ku bugenzuzi bakoreye umwaka wa 2022 bongeraho ko basabye gukora ubw’indi myaka yabanje twavuze haruguru ariko ubuyobozi bwa Uwiragiye Marc bukabyanga.

Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ati "Ubundi ntabwo ari ko bigenda, Inteko Rusange itumizwa na Perezida cyangwa Visi Perezida, iyo abo banze kuyitumiza, kimwe cya gatatu cy’abanyamuryango ni bo basaba Perezida kuyitumiza, yabyanga bikitwa agasuzuguro. Ubukurikiyeho, bo ubwabo barayitumiza ikaba kubera ko babasinye, bagashyiraho urutonde rw’abanyamuryango bitabiriye n’imikono yabo."

Yakomeje agira ati "Biriya ni ukwangisha ubuyobozi abanyamuryango, kuvuga ngo abantu baribye kandi kugeza iyi saha nta gihamya babifitiye."

Ku wa 19 Ukwakira 2024, Uwiragiye Marc yandikiye amakipe yose ari bo banyamuryango b’iri Shyirahamwe mu Rwanda, abatumira mu Nteko Rusange idasanzwe yari kuba tariki ya 3 Ugushyingo 2024, igamije gukemura umwuka mubi wari umaze igihe ugaragara muri uyu mukino nk’uko impamvu yitumizwa ryayo ibigaragaza, gusa ntiyabaye kuko yabuze abanyamuryango bateganywa n’amatego ngo ibe yakorwa.

Kubura abantu bitabira iyi Nteko Rusange idasanzwe byo ntabwo byari ku busa kuko ku itariki 29 Ukwakira 2024, Perezida wa Komite yatorewe mu Nteko Rusange ubuyobozi butemera, Ishimwe Valens yandikiye abanyamuryango bose ibaruwa ibabuza kwitabira Inteko Rusange yatumijwe n’ubuyobozi wakwita ubwemewe.

Nyuma yo kubona ibiri mu ibaruwa yanditswe tariki 19 Ukwakira 2024, Perezida wa Komite abatowe bita ko ubu icyuye igihe, iyobowe na Uwiragiye Marc, yandikiye amakipe yose ari bo banyamuryango b’iri Shyirahamwe mu Rwanda, ibatumira mu Nteko Rusange idasanzwe yari kuba tariki ya 3 Ugushyingo 2024, igamije gukemura umwuka mubi wari umaze igihe ugaragara muri uyu mukino nk’uko impamvu yitumizwa ryayo ibigaragaza, gusa ntiyabaye kuko yabuze abantu bateganywa n’amatego ngo ibe yakorwa.

Kubura abantu bitabira iyi Nteko Rusange idasanzwe byo ntabwo byari ku busa kuko ku itariki 29 Ukwakira 2024, Perezida wa ya Komite yatorewe mu Nteko Rusange ubuyobozi butemera, Ishimwe Valens yandikiye abanyamuryango bose ibaruwa ibabuza kwitabira Inteko rusange yatumijwe n’ubuyobozi twakwita ubwemewe.

Iyi baruwa yari ifite impamvu igira iti "Kutitabira inama rusange idasanzwe yatumijwe na Komite Nyobozi yacyuye igihe, ku wa 3 Ugushyingo 2024."

Muri iyi baruwa abanyamuryango babwirwaga ko batagomba kwitabira iyi Nteko kuko Uwiragiye Marc bita Perezida ucyuye igihe na Komite ye, babasuzuguye banga gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inteko rusange bakoze muri Gicurasi 2024, yarimo gutumiza indi muri Nyakanga.

Ikindi kandi ngo ni ukuba Komite Ngenzuzi yarasabye kugenzura umutungo mu bihe bitandukanye, ikaburirwa umwanya kugeza ubwo abanyamuryango bahisemo gufungisha konti ya banki y’Ishyirahamwe, ndetse no kuba Komite bita icyuye igihe yaranze kwitabira Inteko Rusange yari yatumijwe na Komite Ngenzuzi yabaye ku wa 20 Ukwakira 2024, aho umunyamabanga ari we wayitabiriye gusa, ibyo bita agasuzuguro.

Abajijwe impamvu banze igenzura ry’umutungo, Uwiragiye Marc yavuze ko bataryanze ahubwo basabye ko habanza kuba amarushanwa yari na shampiyona y’u Rwanda ya 2024, kuko bagombaga gutanga raporo yihutirwa ku muterankunga mukuru ari we Ambasade y’u Bushinwa, ndetse n’impamvu yari ihari yumvikana yari gutuma haba igenzura mu buryo byihutirwa nk’uko yaba Komite Ngenzuzi yabisabaga.

Ati "Twe twababwiye ko twabanze gukora irushanwa kugira ngo tubone igihe dukorera raporo duha umuterankunga, bityo tuzabone uko dukorana neza mu mwaka utaha. Byaragoranye kubyumva, ahubwo bo bahitamo gukora ukwabo."

Nyuma yo gutumiza Inteko Rusange idasanzwe ku wa 3 Ugushyingo 2024, umubare uteganywa n’amategeko ntiwuzure kugira ngo ibe, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, abanyamuryango bongeye kwandikirwa batumirwa mu Nteko iteganyijwe tariki 10 Ugushyingo 2024, kuri Minisiteri ya Siporo aho ku murongo w’ibyigwa hazaba hariho ingingo yo kwiga kuri aya makimbirane no kuyakemura.

Nyuma yo kubura abanyamuryango bemewe, Uwiragiye Marc na Komite Nyobozi ayoboye bongeye gutumiza inteko rusange idasanzwe ku wa 10 Ugushyingo 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .