Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ni bwo umukinnyi wa mbere uhagarariye u Rwanda yagiye mu kibuga, mu mukino wabereye muri Grand Palais.
Uwihoreye Tufaha ni umwe mu bakinnyi bari banyotewe cyane iyi mikino cyane ko ari ubwa mbere yari ayerekejemo nubwo yakinnye Shampiyona y’Isi yabaye mu 2022.
Umukino watangiye saa Yine, ariko Miho Yoshimura ahita atangira kumukorana amutsinda amanota 3-2 mu gace ka mbere, aka kabiri karangira yamaze kumwanikira kuri yari yagize 12-6.
Mu ka gatatu Tufaha yakoze inota rimwe gusa mu gihe Miho Yoshimura yakoze andi atatu bituma umukino urangira asezerewe mu ijonjora rya mbere ku manota 15-7.
Miho Yoshimura yahise ahura na Sun Yiwen wo mu Bushinwa mu cyiciro gikurikiyeho.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!