00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Usher Komugisha yavuye imuzi ibibazo bimunga itangazamakuru rya siporo mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 September 2024 saa 09:43
Yasuwe :

Umunyamakuru ukomeye muri Siporo, Usher Komugisha, yagaragaje impamvu zamunze itangazamakuru ryo mu Rwanda zirimo ubunyamwuga buke no kudategura ibiganiro.

Ibi ni bimwe mu byo Komugisha yagaragarije mu nama ya ‘SportsBiz Africa Forum 2024’ iri kubera muri Kigali Convention Centre hagati ya tariki ya 26-27 Nzeri 2024.

Uyu munyamakuru ukomoka muri Uganda ndetse akaba asanzwe akurikiranira hafi itangazamakuru ryo mu Rwanda, yatanze ishusho y’uko umunyamakuru wa nyawe yagakwiriye kuba akoramo akazi ke.

Ati “Ubundi mu buryo bwa nyabwo, itangazamakuru rikwiriye gutanga ibimenyetso bifatika by’amakuru yatangajwe. Ni yo mpamvu umbwira ngo mu Rwanda nta buryo bwo guteza imbere siporo buhari nkabanza kubaza inzego zose harimo Minisiteri ya Siporo, abaterankunga n’abandi bakabaye babikora.”

“Njye mara umwanya munini numva, nkanaganira kugira ngo ntange amakuru nizeye neza ko ari yo. Muzabaze, amakuru yose nshyira kuri Twitter ndabanza nkabaza, nta na rimwe ndashyira amakuru y’ikinyoma ku mbuga zanjye.”

Yongeyeho ko ikindi abantu bakwiriye kumenya ari ugutandukanya ubunyamakuru no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Yavuze ko kuba umuntu akunda ikipe runaka anayikurikirana bidahagije kugira ngo abe umunyamakuru cyane ko “iki ari ikibazo gikomeye dufite.”

Ikindi Komugisha yitsaho ni uko “aka kanya ugiye kureba abakora itangazamakuru rya siporo mu Rwanda bararangije kaminuza, bari hafi ya ntabo.”

Ubunyamwuga mu kazi k’itangazamakuru rya siporo buri hasi bigendanye n’uko byagakwiye kuba bikorwa kugira ngo abarikora bageze amakuru ku babakurikira mu buryo bunoze.

Ati “Uzajya kumva wumve bari mu kiganiro, bahamagaye umuntu runaka ako kanya [Live], reka tuvuge wenda Eric, bati ’tubwire harya ngo washyizemo amafaranga angahe muri iyi gahunda?’ tekereza nawe. Iyo ngiranye ikiganiro n’umukinnyi mubaza ikipe agiyemo, ngishyiraho nabanje kumubaza. Ikiganiro n’uwaguhaye amakuru nk’ayo gikwiriye kuba ibanga.”

“Hari ibintu hano mu Rwanda mukwiriye kwiga no mu birebana no kogeza imikino. Wumva amakuru batanga bikagushobera, rimwe na rimwe ukumva arasakuje amaze nk’amasegonda 10, ukibaza uti uyu ko asakuza abaye iki? Ntabwo ari ko bogeza.”

Akomeza avuga ko ku bindi bitangazamakuru umwanya wo gutegura ikiganiro cyangwa ibinyura kuri radiyo biharirwa umwanya munini kugira ngo utange ibyo ufiteho ubumenyi.

Ati “Mbere yo kujya kuri radiyo ugomba kwitegura. Urugero, ubwo najyaga kuri Super Sports, ikiganiro uri bukore Saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba ugomba kugera ku kazi Saa Tatu za mu gitondo, ugategura nk’amasaha arindwi. Niba ugiye kogeza umukino wa BAL, fata amasaha wige ku mikino ihari, umukinnyi ku wundi, kugira ngo ninkubwira ngo Isaiah Miller arakora itandukaniro mbe nzi ibyo mvuga.”

“Muzarebe ibiganiro bya siporo kuri za BBC na za RFI, ikiganiro cya siporo ni iminota 45, mu Rwanda kimara amasaha atatu. Ni yo mpamvu uzumva umwe abaza mugenzi we uti ‘ejo twari kumwe mu kabari na runaka n’ibindi nk’ibyo’, gute ibi bintu biza mu kiganiro cy’imikino?”

Usher Komugisha ni umunyamakuru ubizobereyemo wakoze mu bigo bitandukanye birimo Al Jazeera, BBC, CNN, ESPN, Sky Sports, SuperSport n’bindi. Yakoze nk’umuyobozi w’ibiganiro, ubitunganya no gutara amakuru.

Usher Komugisha yagaragaje amakosa ari mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda
Usher Komugisha yavuze ko abanyamakuru ba siporo badategura ibiganiro byabo neza
SportsBiz Africa Forum 2024 yigiwemo uko itangazamakuru ryagira uruhare mu iterambere rya siporo
Umunyamakuru Usher Komugisha yakebuye bagenzi be bo mu Rwanda
Ikiganiro cyiza gitegurwa umwanya uhagije
Usher Komugisha yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Al Jazeera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .