00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Usain Bolt agiye kwandikisha nk’umutungo we uburyo yishimiraga intsinzi (Celebration)

Yanditswe na
Kuya 24 August 2022 saa 07:58
Yasuwe :

Usain Bolt wabaye umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku maguru, agiye kwandikisha uburyo yishimiraga intsinzi ye (Celebration) nk’umutungo mu by’ubwenge.

Uyu mugabo atangaza ko ubu buryo buzakoreshwa ku myenda, inkweto, imikufi n’ibindi.

Bolt ubwo yabaga amaze gutsinda, yarihengekaga akaboko kamwe akagashyira mu gituza, akandi akakarambura agatunze mu kirere.

Uyu munya-Jamaica aracyihariye agahigo ko kwiruka metero 100 na 200 mu gihe gito.

Bolt yaciye agahigo ko kwiruka metero 100 mu masegonda icyenda n’ibyijana 69, mu mikino olympique yabereye Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 2008. Metero 200 yazirutse mu masegonda 19 n’ibyijana 19.

Uyu mugabo w’imyaka 36 yasezeye ku mukino wo gusiganwa ku maguru muri 2017, anyuzamo akina umupira w’amaguru muri Australia nawo yasezeye muri 2019.

Usail Bolt umaze imyaka itanu ahagaritse ibyo gusiganwa, yatangaje ko uburyo yakoreshaga yishimira intsinzi agiye kubwandikisha nk'umutungo bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .