00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bahagarariye u Rwanda mu Mikino Paralempike yaba yaratorokeye mu Bufaransa?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 August 2024 saa 09:10
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Sitting Volleyball iri mu Bufaransa aho yitegura gukina Imikino Paralempike, iranugwanugwamo amakuru yo gutoroka k’umwe mu bayigize.

Usibye imyiteguro ya nyuma iri gushyirwaho akadomo, amakuru ava i Paris avuga ko Bazubagira Claudine ‘Gugu’ atakiri kumwe na bagenzi be ndetse yaba yaratorotse.

N’ikimenyimenyi, ifoto yafatiwe i Courbevoie mu Bufaransa aho abakinnyi babanje gukorera umwiherero mbere yo kwerekeza i Paris, aho bazaba mu gihe cy’Imikino Paralempike, ku wa 21 Kanama 2024, uyu mukobwa ntayirimo.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu hamwe n’ababaherekeje, bavuye mu Rwanda ku wa 13 Kanama 2024 berekeza i Courbevoie aho bakoreye imyitozo y’icyumweru kimwe.

Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yagiye igizwe n’abakinnyi 12, ariko ifoto ya nyuma yafashwe ubwo basozaga umwiherero i Courbevoie igaragaraho abakinnyi 11 batarimo Bazubagira Claudine ‘Gugu’.

Amakuru aturuka mu Bufaransa, ahari Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball y’Abagore izahagararira u Rwanda mu Mikino Paralempike i Paris, avuga ko uyu mukinnyi yaba yaramaze gutoroka.

Muri iyi Mikino y’Abafite ubumuga iteganyijwe kuva tariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 8 Nzeri 2024, u Rwanda ruzahagararirwa n’Ikipe ya Sitting Volleyball y’Abagore ndetse na Niyibizi Emmanuel usiganwa metero 1500 ku maguru.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko Bazubagira yavuye aho abandi bari mu mwiherero ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kanama 2024, ubwo bari muri ‘restaurant’ bafata amafunguro ndetse kuva icyo gihe nta wongeye kumuca iryera.

Ni ku nshuro ya gatatu Bazubagira ahagarariye u Rwanda mu Mikino Paralempike kuko yakinnye Imikino ya Rio de Janeiro mu 2016 n’iya Tokyo mu 2020 [yabaye mu 2021 kubera COVID-19].

Aganira na IGIHE ku wa Kane tariki 22 Kanama, Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda), Murema Jean Baptiste, yavuze ko nta makuru afite ku itoroka rya Bazubagira kuko yari akiri mu Rwanda ndetse abwirwa ko abakinnyi bose bahari kandi bameze neza.

Ati “Nta makuru mfite, ariko mu bo tuvugana bari yo, kuko njye ntabwo ndagerayo, bambwira ko ahari, abantu bose bahari nta kibazo. Ubwo abavuga ko adahari sinzi aho babikuye. Biransaba ko mbanza kugerayo nkareba, kuko nzajyayo ejo [ku wa Gatanu]. ‘Chef de Delegation’ natwe ni we uduha amakuru, sinzi niba mwavuganye. Ibyo ni ubwa mbere mbyumvise.”

Abajijwe ku kuba Bazubagira atagaragara mu ifoto yafashwe mbere yo guhaguruka i Courbevoie, Murema yavuze ko hari impamvu nyinshi zatuma atayigaragaramo.

Ati “Kuburamo umuntu umwe bishobora kuba impamvu nyinshi, urebye ku ifoto ukaburamo umuntu, ntabwo biba bivuze ko adahari. Ashobora kuba yagize impamvu, bakifotoza adahari. Ntabwo bivuze ko byaba ari izindi mpamvu abantu bakeka.”

IGIHE yagerageje kandi kuvugana na Vuningabo Emile uyoboye itsinda ry’abahagarariye u Rwanda mu Mikino Paralempike ya Paris, ariko ntiyigeze aboneka kuri telefoni kuva ku wa Kane cyangwa ngo asubize ubutumwa twamwandikiye.

Ni mu gihe n’abandi bo muri iri Shyirahamwe IGIHE yagerageje gusobanuza ku by’aya makuru, bavuze ko ari bwo bakiyumva, bamwe bemera ko bayumvise ariko batazi niba ari ukuri.

IGIHE yongeye kugerageza kuvugana na Perezida wa NPC Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kugera i Paris, ariko ntiyigeze aboneka kuri telefoni.

Ni mu gihe umwe mu bakinnyi bari i Paris wabajijwe na IGIHE iby’itoroka rya mugenzi we, yahise aseka. Yongeyeho ati "Ntabyo nzi."

Mu Mikino Paralempike ya Paris, Ikipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball izatangirira kuri Brésil tariki ya 29 Kanama, ikurikizeho Slovénie nyuma y’iminsi ibiri mu gihe izasoreza imikino yo mu Itsinda B kuri Canada tariki ya 3 Nzeri 2024.

Bazubagira Claudine atera umupira ubwo u Rwanda rwari mu Mikino Paralempike yabereye i Rio de Janeiro mu 2016
Mu ifoto Ikipe y'u Rwanda yifotoje mbere y'uko iva i Courbevoie, ntiharimo Bazubagira Claudine
Ubwo Ikipe y'u Rwanda yahagurukaga i Kigali, yari ifite abakinnyi 12 ba Sitting Volleyball barimo Bazubagira Claudine (wa gatanu uturutse iburyo)
Bazubagira (ubanza iburyo, wambaye nimero 7) ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .