00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa ‘The Winners FC’ yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 November 2024 saa 01:22
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Nshimiyimana David wari usanzwe ari Umuyobozi w’ikipe y’abato ya ‘The Winners FC,’ igifungo cy’imyaka itatu irimo umwe n’amezi atandatu asubitse, anategekwa kwishyura ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukoresha inyandiko mpimbano.

Uretse Nshimiyimana wakatiwe, Urukiko rwategetse ko abarimo Munyampirwa Denys, Munyampundu Jean na Hakizimana Octave buri wese ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 750 000 Frw.

Muri uru rubanza rwasomwe ku wa 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwategetse ko igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu Munyampundu Jean na Hakizimana Octave buri wese yahanishijwe hasubikwamo igifungo cy’imyaka ibiri naho icy’amezi atandatu buri wese akakirangiriza mu igororero.

Urukiko kandi rwategetse ko ibyemezo by’amavuko byahimbwe bigahabwa abana, biteshejwe agaciro.

Munyampirwa Denys we yategetswe gutanga amagarama y’uru rubanza angana n’amafaranga ibihumbi 20 Frw naho Nshimiyimana Davis, Munyampundu Jean na Hakizimana Octave basonewe gutanga amagarama kubera ko bakurikiranywe bafunzwe.

Nshimiyimana David usanzwe ari Umuyobozi wa The Winners FC na Munyampundu Jean, umubyeyi ufite umwana ukina muri iyi kipe, batawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2024 nyuma y’igihe bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ariko barabuze.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, rwemeje ko Mberarivuze Pierre adahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ku bw’uburinganya inyandiko zitangwa n’inzego zibifitiye ububasha, umufatanyacyaha mu cyaha cyo guhindura mu buryo butemewe amakuru ari muri mudasobwa.

Aba bagabo n’abandi bari muri dosiye yabo nk’uko twabagarutseho, kuva mu 2023 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhanga rufashe icyemezo ko bazakurikiranwa bafunze bahise batoroka, batangira gushakishwa gutyo kugeza ubwo batawe muri yombi iburanisha ribona gukomeza.

Ni ibyaha bikekwa kuba barabikoze ubwo bashakaga kugabanya imyaka y’abana bagombaga kwinjira mu Ishuri ry’umupira rya ‘Bayern Munich Academy’.

Umuyobozi wa ‘The Winners FC’, ubanza iburyo mu bahagaze, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .