Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, ni bwo Bugesera FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yatandukanye n’abatoza bayo.
Aba bagabo bombi batanze ubwegure bwabo nyuma y’uko iyi kipe ikinnye umukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, igatsindirwa iwayo na Rutsiro FC ibitego 4-0.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Bugesera FC ijya ku mwanya wa 15 wa Rwanda Premier League n’amanota 24, atuma irushaho kugana mu manga kuko irusha Vision ya nyuma amanota ane gusa.
Iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera ivuga ko "Inshingano zo gutoza ikipe zasigaranywe na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ’Bakame’, mu gihe hari gushakwa umutoza uzatoza imikino isigaye."
Bugesera FC yatsinzwe imikino ine iheruka, mu gihe muri uyu mwaka wose yatsinze imikino itanu gusa, akanganya icyenda.
Haringingo yageze muri Bugesera FC mu 2023 avuye muri Rayon Sports, asimbura Eric Nshimiyimana wari uri guhangana no kutamanura iyi kipe mu Cyiciro cya Kabiri.
Nubwo basize iyi kipe habi muri Shampiyona, ariko banayisize irimo ibibazo by’amikoro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!