00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Haringingo Francis n’umwungiriza we basezeye muri Bugesera FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 April 2025 saa 12:11
Yasuwe :

Bugesera FC yatandukanye na Haringingo Francis Christian wari umutoza wayo ndetse na Nduwimana Pablo wari umwungiriza we. Aba bombi basezeye ku mirimo yabo mu ikipe.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, ni bwo Bugesera FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yatandukanye n’abatoza bayo.

Aba bagabo bombi batanze ubwegure bwabo nyuma y’uko iyi kipe ikinnye umukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, igatsindirwa iwayo na Rutsiro FC ibitego 4-0.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Bugesera FC ijya ku mwanya wa 15 wa Rwanda Premier League n’amanota 24, atuma irushaho kugana mu manga kuko irusha Vision ya nyuma amanota ane gusa.

Iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera ivuga ko "Inshingano zo gutoza ikipe zasigaranywe na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ’Bakame’, mu gihe hari gushakwa umutoza uzatoza imikino isigaye."

Bugesera FC yatsinzwe imikino ine iheruka, mu gihe muri uyu mwaka wose yatsinze imikino itanu gusa, akanganya icyenda.

Haringingo yageze muri Bugesera FC mu 2023 avuye muri Rayon Sports, asimbura Eric Nshimiyimana wari uri guhangana no kutamanura iyi kipe mu Cyiciro cya Kabiri.

Nubwo basize iyi kipe habi muri Shampiyona, ariko banayisize irimo ibibazo by’amikoro.

Haringingo Francis ntakiri umutoza wa Bugesera FC
Haringingo Francis na Nduwimana Pablo basezeye muri Bugesera FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .