00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoni Salama yashyizwe muri Komite Olempike y’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umutoni Salama usanzwe ari umugore w’umuhanzi Nshimiyimana Fikiri wamamaye nka Ziggy 55 mu itsinda rya The Brothers, yahawe umwanya muri Komite Olempike.

Uyu mubyeyi yagizwe Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike mu Rwanda.

Umutoni Salama yahawe uyu mwanya mu matora yabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Gicurasi 2021. Ni mu gihe Uwayo Théogène wari usanzwe ayobora Ishyirahamwe rya Karate yagizwe muyobozi mukuru.

Umutoni Salama yegukanye umwanya wa Visi Perezida wa kabiri mu gihe Visi Perezida wa Mbere yabaye Umuringa Alice.

Yamenyekanye cyane mu mukino wa Basketball anafitemo amateka akomeye kuko yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’abagore ndetse n’andi makipe akomeye mu Rwanda.

Yahembwe nk’umugore w’umuhanga muri Basketball mu Rwanda mu 2006. Yatangiye gukina uyu mukino akiri muto yiga muri Collège Apacope de Kigali, aza kujya muri Les Hirondelles BBC, Etoile Women Basketball Club, nyuma ni bwo yaje kwerekeza mu ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yakinaga mu cyiciro cya mbere.

Ubusanzwe afite abana babiri yabyaranye na Ziggy 55 wamenyekanye mu itangazamakuru kuri City Radio na TV 1, no mu itsinda rya The Brothers ryatandukanye buri wese akajya gukora ku giti cye umuziki. Ubu akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA. Bombi basezeranye kubana akaramata tariki 19 Ukwakira 2013.

-  Reba zimwe mu ndirimbo za Ziggy 55

Umutoni Salama nyuma yo gutorwa yarahiriye imirimo mishya
Akanyamuneza kari kose kuri Umutoni Salama nyuma yo gutorwa
Ubwo Umutoni Salama yarushingaga na Ziggy 55 mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .