00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusifuzi watutse Liverpool na Jürgen Kloop yahagaritswe burundu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 December 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi muri Shampiyona y’u Bwongereza (PGMOL), ryahagaritse burundu umusifuzi David Coote nyuma yo kugaragara mu mashusho yibasira ikipe ya Liverpool ndetse na Jürgen Klopp wahoze ari umutoza wayo.

Amushusho yagiye hanze bivugwa ko ari ayo mu 2020, agaragaza uyu musifuzi avuga ko atishimiye uko Klopp yakiraga ibyemezo byafatwaga ndetse akamuvugisha amukankamira cyane, na we ahitamo kuvuga ko Liverpool ari “umwanda”.

Ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Bwongereza ryakoze iperereza kuri ibi bikorwa bigayitse, rihita rimuhanisha guhagarika burundu amasezerano y’akazi yari afitanye na ryo.

Ryagize riti "Ibikorwa bya David Coote byagaragaye ko ari amakosa akabije, bityo amasezerano ye y’akazi asheshwe. Tuzakomeza kumushyigikira mu bindi.”

Coote ufite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyamufatiwe, bivugwa ko atajya imbizi na Liverpool kuko asanzwe ari umufana wa Nottingham Forest bityo akaba ataranasifuraga imikino yayo.

David Coote yahagaritswe burundu
David Coote ntiyumvikanaga na Liverpool ndetse na Jürgen Klopp

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .