Iyi mikino ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kubera i Bukedea muri Uganda guhera ku Cyumweru kugeza tariki ya 26 Kanama.
Ku wa Kabiri, amwe mu makipe ahagarariye u Rwanda yakinnye imikino yayo ya kabiri mu gihe hari n’ayatangiye gukina iya mbere.
Mu mupira w’amaguru w’abakobwa, GS Remera Rukoma yanganyije na Butere Girls HS yo muri Kenya igitego 1-1, uba umukino wa kabiri inganyije. Ni mu gihe basaza babo bo kuri APE Rugunga, bo batsinzwe na AMUS College yo muri Uganda ibitego 2-1, bagumana inota rimwe.
Ikipe ya Groupe Officiel de Butare muri Volleyball y’abahungu, yongeye kubona intsinzi y’amaseti 3-2 mu mukino yahuyemo na Kiaguthu yo muri Kenya mu gihe bashiki babo bo kuri GS St Aloys Rwamagana bongeye gutsindwa, aho batakaje umukino bahuyemo na St Elizabeth yo muri Uganda ku maseti 3-2.
ITS Kigali yabonye intsinzi ya kabiri muri Basketball y’abahungu, itsinda Agoro Sare HS yo muri Kenya amanota 96-75, ariko si ko byagenze kuri bashiki babo bo kuri GS Marie Reine Rwaza kuko batsinzwe na St Noa Girls yo muri Uganda amanota 83-48.
Iri shuri ry’i Kigali ryongeye kandi kwigaragaza muri Basketball y’abakina ari batatu, mu bahungu, ritsinda Kibuli SS yo muri Uganda amanota 14-12, mbere yo gukurikizaho FS Kamusinga yo muri Kenya ku manota 19-17.
Abakobwa bo muri APE Rugunga ntibahiriwe n’intangiriro zabo muri Basketball y’abakina ari batatu kuko batsinzwe na St. Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 15-10.
Muri Handball, u Rwanda rwabonye intsinzi ebyiri mu bahungu n’abakobwa, aho mu cyiciro kibanza, ADEGI y’i Gatsibo yatsinze Ntare School yo muri Uganda ibitego 30-12 mbere y’uko Kiziguro SS itsinda Njombe SS yo muri Tanzania amanota 20-11.
Gitisi SS ihagarariye u Rwanda muri Rugby y’abakina ari barindwi, yatsinze Kigira SS yo muri Uganda amanota 19-12 mbere y’uko inyagirwa na Bwake SS yo muri Kenya amanota 20-0.
Abakobwa bo kuri GS Gahini na bo ntibahiriwe n’umukino wa mbere bakinnye muri Netball kuko batsinzwe na Dr. Samia SS yo muri Tanzania amanota 66-32.
Imikino ya FEASSSA 2024 izakomeza ku wa Gatatu aho APE Rugunga izakina umukino wa gatatu mu mupira w’amaguru ihura na St Julian yo muri Uganda naho GS Gahini ihure na Buddo SS mu mukino wayo wa kabiri muri Netball.
GS Gitisi izakina imikino ibiri ya Rugby aho izabanza guhura na Vihiga yo muri Kenya mbere yo gukurikizaho Kisii na yo yo muri Kenya.
Muri Handball, ADEGI izahura na Magnus SS yo muri Tanzania naho Kiziguro SS ihure na Kibuli SS yo muri Uganda.
Mu gihe ITS Kigali izaba yaruhutse muri Basketball zombi, ndetse akaba ari ko bigenda kuri GS Marie Reine, abakobwa ba APE Rugunga bazakina na Nasokol Girls’ SS yo muri Kenya muri Basketball y’abakina ari batatu.
Muri Volleyball, amakipe y’u Rwanda azakina imikino ya gatatu aho Groupe Officiel de Butare izahura na Kiaguthu SS yo muri Kenya naho GS St Aloys ihure na Lugulu Girls HS yo muri Kenya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!