00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupira w’amagaru wongeye gukinirwa ku butaka bwa Sudani

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 January 2025 saa 08:31
Yasuwe :

Amakipe akina muri Shampiyona ya Sudani yongeye gukinira mu gihugu nyuma yo kuba yarakiniraga hanze kubera intambara iri hagati y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwaje intwaro wa RSF.

Iyi mikino yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, ikinirwa mu mijyi itandukanye y’iki gihugu irimo Al Qadarif, Kosti, Dongola na Atbara, yaherukaga kuhabera mu mwaka n’amezi icyenda ashize.

Mu kwezi gushize ubwo Sudani yari imaze kubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ukomoka muri Ghana, James Kwesi Appiah, yavuze ko umupira w’amaguru uri mu bizakemura ibibazo.

Ati “Kubona itike ya CAN yari intego yanjye ya mbere, narayibonye ubu ndanyuzwe. Indi mpamvu yatumye nshyira umukono ku masezerano ni ukurangiza intambara zihari. Ntawamenya wabona muri ruhago ari ho hahagarika intambara. Abakinnyi berekanye ko bishoboka.”

Nyuma yo kwitwara neza kwa ‘Falcons of Jediane’, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sudani ryahisemo no gusubukura imikino mu bice bimwe na bimwe bishoboka mu gihugu birimo umutekano kandi ibibuga byaho bitarangijwe cyane.

Intambara iri muri Sudani yatangiye mu 2023, imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga ibihumbi 24, abagera kuri miliyoni 11 bavuye mu byabo, hafi miliyoni eshatu bakaba barahungiye mu bihugu by’ibituranyi.

Shampiyona yongeye gukinirwa muri Sudani nubwo irimo intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .