Amakuru IGIHE ikura imbere muri RBA, by’umwihariko mu bakoranaga n’uyu munyamakuru, ahamya ko kuri uyu wa 6 Mutarama 2025 ari bwo yatanze ibaruwa isezera muri iki kigo.
Nubwo yaba Musangamfura na RBA nta n’umwe uravuga ku isezera ry’uyu munyamakuru, amakuru ahari avuga ko yamaze gusezera ndetse yanamaze kumvikana na Sam Karenzi ko ari umwe mu banyamakuru bazatangirana na radiyo nshya yitegura gufungura.
Lorenzo azaba yiyongera ku bandi barimo Sam Karenzi, Kazungu Claver ndetse na Ishimwe Ricard baherutse gutandukana na Fine FM.
Si ubwa mbere Lorenzo azaba akoranye na Sam Karenzi kuko bakoranye no kuri Fine FM.
Lorenzo yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze aho yaje kuva yerekeza kuri Fine FM icyakora ntiyahamara iminsi kuko yahise yerekeza kuri Radio Rwanda, aha na ho ahava ajya kuri Radio 10 mbere y’uko ahava agasubira kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!