00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyafurikakazi arashaka kuba umugore wa mbere uyoboye Komite Olempike Mpuzamahanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 September 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Umunya-Zimbabwe Kirsty Coventry arashaka kuba Umunyafurika akaba n’umugore wa mbere uyoboye Komite Olempike Mpuzamahanga.

Coventry w’imyaka 41, ni umwe mu bakandida barindwi bemejwe, bazahangana mu matora yo gusimbura Thomas Bach uzasoza manda ya kabiri yo kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga mu mwaka utaha.

Uyu mugore usanzwe ari Minisitiri wa Siporo muri Zimbabwe, yakinnye Imikino Olempike inshuro eshanu atwaramo imidali irindwi. Yahagarariye Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike Mpuzamahanga ndetse yashinze ishuri ryigisha umukino wo koga.

Nubwo ashaka kuba umugore wa mbere ndetse n’Umunyafurika wa mbere uyoboye Komite Olempike Mpuzamahanga, azahangana n’abandi batandatu barimo Sebastian Coe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri ku Isi.

Hari kandi Umunya-Espagne Juan Antonio Samaranch, Umufaransa David Lappartient, Umuyapani Morinari Watanabe, Umunya-Suède Johan Eliasch n’Umunya-Jordanie Feisel al Hussein.

Umunyamategeko w’Umudage Thomas Bach ayobora Komite Olempike Mpuzamahanga kuva mu 2013. Mu kwezi gushize, ubwo habaga Imikino ya Paris, ni bwo yatangaje ko atazongera kwiyamamaza nyuma yo gusoza manda ya kabiri y’imyaka ine.

Amategeko y’uru rwego avuga ko umuntu uzageza imyaka 70 ari ku buyobozi, adashobora gutorerwa imyaka umunani ahubwo iba ine.

Umuyobozi mushya azatorwa hagati ya tariki ya 18-21 Werurwe 2025, atangire inshingano muri Kamena uwo mwaka.

Abakandida barindwi bemejwe, bazagaragaza imigabo n’imigambi yabo mu nama yihariye izabera i Lausanne mu Busuwisi muri Mutarama.

Abayoboye Komite Olempike Mpuzamahanga bose ni abagabo, aho umunani bari Abanya-Burayi naho umwe akaba ari we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibigwi by’abashaka kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga

Igikamangoma Feisal al Hussein: Ni Umunya-Jordanie w’imyaka 63, wabaye umukinnyi wo gukirana ndetse akina amasiganwa y’imodoka. Asanzwe ari Perezida wa Komite Olempike ya Jordanie.

Sebastian Coe: Ni Umwongereza w’imyaka 67, wamenyekanye ari umukinnyi ubwo yasiganwaga intera ndende. Yabaye umudepite mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, nyuma ayobora komite yateguye Imikino ya Londres mu 2012 mbere yo kuyobora Komite Olempike y’u Bwongereza.

Kirsty Coventry: Umunya-Zimbabwe w’imyaka 41, akaba Umunyafurika watwaye imidali myinshi mu Mikino Olempike yitabiriye inshuro eshanu. Asanzwe ari Minisitiri wa Siporo mu gihugu cye.

Johan Eliasch: Umunya-Suède w’imyaka 62, asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa SKI. Yabaye umujyanama wa Gordon Brown wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

David Lappartient: Umufaransa w’imyaka 51 usanzwe ari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) akaba na Perezida wa Komite Olempike y’u Bufaransa.

Juan Antonio Samaranch Jr: Umunya-Espagne w’imyaka 64, umwe muri ba Visi Perezida bane ba Komite Olempike Mpuzamahanga uyu munsi. Yayoboye komite yateguye Imikino ya Beijing 2022. Se witabye Imana, yayoboye Komite Olempike Mpuzamahanga imyaka 21 kugeza mu 2001.

Morinari Watanabe: Umuyapani w’imyaka 65 usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Gymnastique kuva mu 2017. Yari umwe mu bagize komite nshingwabikorwa yateguye Imikino ya Tokyo mu 2020.

Umunya-Zimbabwe Kirsty Coventry ashaka kuba umugore wa mbere uyoboye Komite Olempike Mpuzamahanga
Umunya-Espagne Juan Antonio Samaranch Jr. ashaka gutera ikirenge mu cya Se
Sebastian Coe uyobora Imikino Ngororamubiri ku Isi na we yiyamamaje
Thomas Bach umaze imyaka 11 ku buyobozi, azasoza manda ye mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .